LUKA15
Umugani w'Intaama ya Zimiye
1Umunsi umwe, abasoreesha boose hamwe n'abanyabyaha, beegeera Yesu ngo bumve ibyo avuga.2Nuuko Abafarisaayo n'abiigiishamategeko bariitotomba bati, “Uyu muntu ni inshuti y'abanyabyaha, ndetse asangira na bo.”3Yesu yumviise kwitootomba kwabo, abaciira umugani ati,4“Mbese ni nde muri mwe waba afite intaama ijana akazimiza imwe muri zo, ntaasige mirongo cenda n'icenda ngo aje gushaaka intaama imwe yazimiye kugeza aho aribuyibonere?5Iyo amaze kuyibona, araneezeerwa caane, akayiterura akayishira ku bitugu6akayijana iwe. Nuuko reero agatumira inshuti n'abatuuranyi be akababwira ati, ‘Twishiimane kuko naboonye intaama yanje yari yazimiye.’7Ndababwira yuuko ari ko no mu ijuru biishiimira umunyabyaha umwe wihannye kuruta intungaane mirongo cenda n'icenda zidakeneye kwihana.”Umugani w'Igiceri Caazimiye
8Yesu akomeza kuvuga ati, “cangwa se ni nde mugore waba afite ibiceri by'ifeeza cumi yasanga kimwe muri byo caazimiye, ntaacaane itaara, ngo akondoore inzu yoose, agashaaka yitonze kugeza ubwo aribukibonere?9Iyo amaze kukibona, atumira inshuti n'abavandimwe kuuza iwe, akababwira ati, ‘Nimuuze twishiimane kuko naboonye igiceri nari naabuze.’10Ndababwira yuuko abaamalayika b'Imaana biishiimira umunyabyaha umwe wihannye.”Umugani w'Umwana w'Ikirara
11Yesu abaciira undi mugani ati, “Haariho umugabo wari ufite abahungu babiri.12Umuhungu muto abwira se ati, ‘Daata mpa umugabane w'ibintu nkwiriye kugabana.’ Nuuko se abagabanya ibintu bye.13Hashize iminsi mike, umuhungu muto afata umugabane we ava mu rugo aja mu gihugu ca kure. Agezeyo, aseesagura ibyo yagabanye, abikoreesha uko yishaakiye.14Ibintu bye bishize, inzara ikomeye iteera muri ico gihugu, maze arakena.15Nuuko aragenda yinginga umuntu wo muri co gihugu amuhakwaho maze amuha umurimo wo kuragira ingurube.16Uwo muhungu yabuze uwamuha ico kurya agera n'aho kwifuuza ibyokurya by'ingurube.Uwo muhungu agera n'aho kwifuuza ibyokurya by'ingurube17Atangira kwibwira ati, ‘Abakozi ba daata ni benshi, kandi bafite ibyokurya bihaagije ndetse bararya bakabisigaza, naho nje inzara igiiye kunyicira hano!18Reka mpaguruke nje kwa daata mubwire nti, daata, nacumuye ku Maana no kuri wowe,19ntibinkwiriye kwitwa umwana waawe, ndakwinginze ndeka mbe nk'umwe mu bakozi baawe.’20Nuuko arahaguruka asubira kwa se.Akiri kure, se aramubona, maze amugirira impuhwe. Arirukanka, aramuhoobera, maze aramusoma.21Nuuko uwo mwana abwira se ati, ‘Daata, nacumuye ku Maana no kuri wowe. Ntibinkwiriye kwitwa umwana waawe.’22Ariko se ahamagara abagaragu be arababwira ati, ‘Mumuuzanire imyambaro myiza, muyimwambike. Mumwambike impeta mu rutoki, n'ingato mu birenge.23Muuzane n'ikimasa c'umushishe, mukibaage maze turye, twishiime,24kuko uyu mwana wanje yari yarapfuuye, noone yazuutse. Yari yarazimiye, noone dore arabonetse.’ Nuuko batangira kwishiima.25Mu gihe biishiimaga, mukuru we abe araaje avuuye mu murima gukora, yumva baririmba, babyina.26Ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyabaaye.27Uwo mugaragu aramusubiza ati, ‘Murumuna waawe yagarutse mu rugo, noone so yategetse ko bamubagira ikimasa c'umushishe kuko yagarutse ari muzima.’28Mukuru we aheerako araakara, yanga kwinjira mu nzu. Se arasohoka, aja kumuhendahenda ngo yinjire.29Ariko uwo muhungu asubiza se ati, ‘Dore, maze imyaka myinshi ngukorera nk'umugaragu, nta tegeko ryawe na rimwe niigeze ngomera. Ntaaco wigeze umpa nuubwo kaaba agahene ngo niishiimane n'inshuti zanje.30Noone uyu mwana waawe wagarutse amaze guseesagura ibyawe mu ndaaya ni we wabaagiye ikimasa c'umushishe?’31Se aramusubiza ati, ‘Mwana wanje ibihe byose turabaana kandi ibyanje byose ni ibyawe.32Ariko byari bikwiriye rwose ko tugira umunsi wo kuneezeerwa kuko uyu murumuna waawe yari yarapfuuye noone yazuutse. Yari yarazimiye noone dore arabonetse.’”
Bible Society of Uganda