YOHAANA14

Yesu ni we Nzira Ija kwa Daata

1Yesu arababwira ati, “Ntimuhagarike imitima yaanyu. Mwizeere Imaana, nanje munyizeere.2Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya.3Kandi niimara kubateguurira umwanya, nzaagaruka maze mbijanire, kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba.4Kandi inzira ija aho ngiiye murayiizi.”
5Tomasi aramubaza ati, “Nyagasani, twaba tutaazi aho ugiiye, maze tukamenya inzira ijayo?”
6Yesu aramusubiza ati, “Ni nje nzira, n'ukuri, n'ubugingo. Ntaawe uja kwa Daata atanyuze kuri nje.7Niiba munzi, na Daata muzaamumenya. Ndetse kuva uyu munsi muramuuzi kandi mwaramuboonye.”
8Filipo aramubwira ati, “Nyagasani, twereke So, ibyo biraba bihaagije.”
9Yesu aramusubiza ati, “Filipo we, n'iki gihe coose tumaranye noone ukaba utanzi? Uwamboonye weese aba yaaboonye na Daata. Noone ushobora ute kuvuga ngo, ‘Twereke So’?10Ntaabwo mwemera ko ndi muri Daata, na Daata akaba muri nje? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanje, ahuubwo Daata umporamo ni we ukora imirimo ye.11Nimwemere ko ndi muri Daata na Daata akaba muri nje, ariko niiba mutabyemera, niibura nimwemezwe n'imirimo nkora.12Ndababwira ukuri, ko unyemera azaakora imirimo nkora, kandi azaakora n'ibiruta ibi, kuko ngiye kwa Daata.13Byongeye kandi, nzaakora ico muzansaba coose mu izina ryanje, kugira ngo Daata aheererwe ikuzo mu Mwana.14Nimugira ico musaba coose mu izina ryanje, nzaagikora.

Yesu Aseezeranya Umwuka Weera

15Niiba munkunda, muzuubahiriza amategeko yanje.16Nanje nzaasaba Daata, na we azaabaha undi Mufasha, kugira ngo abaane namwe ibihe byose.17Uwo ni we Mwuka w'ukuri, wo ab'isi badashobora kwakiira kuko batamubona kandi batamuuzi. Ariko mwebwe muramuuzi, kuko abaana namwe, kandi azaaba muri mwe.
18Sinzaabasiga mwenyine nk'imfubyi, nzaabagarukira.19Mumwanya muto, ab'isi ntibazongera kumbona, ariko mwebwe muzambona, kuko ndiho, namwe muzaabaho.20Uwo munsi muzaamenya ko mba muri Daata, kandi namwe mukaba muri nje, nk'uko nanje ndi muri mwe.
21Abeemera amategeko yanje kandi bakayakurikiza ni bo bankunda, kandi abankunda bazaakundwa na Daata, nanje nzaabakunda kandi mbiyereke.”
22Yuda (Utari Isikariyoti) aramubaza ati, “Nyagasani, uzaatwiyereka twenyine ute, utiyeretse ab'isi?”
23Yesu aramusubiza ati, “Abankunda bazuubaha ijambo ryanje, kandi na Daata azaabakunda, maze nje na Daata tubasange tubaane na bo.24Utankunda weese ntaakurikiza inyigiisho yanje, kandi inyigiisho mwumva si iyanje, ahuubwo ni iya Daata wantumye.
25Ibi mbibabwiye nkiri kumwe namwe,26ariko Umufasha, ari we Mwuka Weera, uwo Daata azoohereza mu izina ryanje, ni we uzaabiigiisha byose, kandi abiibutse ibyo nababwiye byose.
27Mbasigiye amahoro, mbahaaye amahoro yanje. Sinyabahaaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi ntimugire ubwoba.28Mwumviise mbabwira nti, ‘Ndagiiye, kandi nzaabagarukira.’ Iyaaba mwankundaga, mwakwishiimiye ko ngiiye kwa Daata, kuko Daata anduta.29Dore ibyo mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba, muzeemere.30Sinzongera kuvugana namwe byinshi, kuko umutegetsi w'iyi si arenda kuuza. Ntabubaasha amfiteho,31ahuubwo nkora uko Daata yantegetse, kugira ngo isi imenye ko mukunda. Nimuhaguruke, tuve hano.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682