ABAHEBURAAYO7

Ubutambyi bwa Melikisedeki

1Melikisedeki uwo yari umwami w'i Salemu akaba n'umuheerezabitambo w'Imaana Isumbabyose. Ni we wahuuye na Aburahamu ubwo yatabaarukaga avuuye ku rugamba atsinze abaami bane n'ingabo zaabo nuuko amuha umugisha.2Kandi Aburahamu amuha kimwe ca cumi c'iminyago yatsindiye mu ntambara. Ica mbere izina Melikisedeki risobaanurwa ngo “Umwami Nyir'ubutungaane”, kandi ko yari umwami w' i Salemu, izina rye ryamenyeeshaga “Umwami uzana amahoro.”3Nta byanditswe bivuga kuri se cangwa nyina wa Melikisedeki, habe no ku giseekuruza, cangwa no ku kuvuuka kwe cangwa iheerezo ry'ubugingo bwe. Agereranywa n'Umwana w'Imaana, ahora ari umuheerezabitambo iteeka ryose.
4Nuuko namwe nimwitegereze uburyo uwo muntu akomeye. Na sogokuruza Aburahamu yamuhaaye kimwe ca cumi c'ibyo yari yaanyaze mu ntambara.5Kandi abaakomootse kuri Leevi ari bo baahaawe umurimo w'ubuheerezabitambo, bafite itegeko ryo gusorooza kimwe ca cumi kuva mu bantu, ni ukuvuga beene waabo nuubwo na bo boose baakomootse kuri Aburahamu.6Ariko Melikisedeki utaarakomootse ku rubyaro rwa Leevi, yasorooje kimwe ca cumi kuva kuri Aburahamu, amuha n'umugisha kandi ari we wari warahaawe amaseezerano.7Ntaawe ushidiikanya ko uworoheje ahaabwa umugisha n'ukomeye.8Byongeye kandi, abaheerezabitambo basorooza kimwe ca cumi ni abantu bapfa, ariko Melikisedeki we arabasumba kuko ibyanditswe bihamya ko ahoraho.9Kandi ni ukuvuga ngo igihe Aburahamu yatanze kimwe ca cumi, Leevi, wo urabyaro ruhaabwa kimwe ca cumi rukomookaho, na we ubwe yaragitanze,10kuko Leevi yari ataraavuuka akiri mu mubiri wa seekuruza Aburahamu igihe yahuuye na Melikisedeki.
11Niiba gutunganywa kwaraazanywe n'ubuheerezabitambo bw'Abaleevi ari yo nkomooko y'amategeko yahaawe Abiisirayeli, ntaakundi kwifuuza ko haboneka undi muheerezabitambo wo mu murongo wa Melikisedeki atari uwo mu murongo wa Arooni.12Kuko iyo habaayeho ihinduka mu buheerezabitambo, amategeko na yo aba akwiriye guhinduka.13Kandi Umwami waacu ari we uvugwaho ibi byose akomooka mu wundi muryango. Ntaawe muri uwo muryango wiigeze gukora umurimo w'ubuheerezabitambo.14Biraazwi neeza yuuko Umwami waacu yakomootse mu muryango wa Yuda kandi Moose ntiyiigeze avuga uyu muryango igihe yavugaga ku baheerezabitambo.

Undi Muheerezabitambo nka Melikisedeki

15Ndetse birushaho kugaragara ubwo haabonetse undi Muheerezabitambo umeze nka Melikisedeki.16Yagizwe umuheerezabitambo atari ku bw'amategeko n'amabwiriza y'abantu, ahuubwo ni ku bw'imbaraga z'ubugingo butagira iheerezo.17Kuko ibyanditswe bibihamya ngo, “Uri umuheerezabitambo iteeka ryose, mu murongo wa Melikisedeki.”18Nuuko reero, itegeko rya mbere ryakuuweho ku bw'imbaraga nke zaaryo, nta n'umumaro ryari rifite,19kuko amategeko ataagize ico atungaanya ahuubwo twahaawe ibindi byiringiro byiza ari byo biduheesha kwegeera Imaana.
20Ibi byahamijwe n'indahiro, kuko abandi baagizwe abaheerezabitambo baahaawe uwo murimo nta ndahiro bakoze,21ariko Yesu we yabaaye umuheerezabitambo ku bw'indahiro ubwo Imaana yamubwiye ati,“Uhoraho ararahiyekandi ntaaziigera yiivuguruza,‘Uri umuheerezabitambo iteeka ryose’.”
22Kandi Yesu ni we uhamya neeza yuuko iryo seezerano ari ryiza.
23Byongeye kandi, umubare w'abaheerezabitambo ba mbere wari mwinshi kuko baabujijwe n'urupfu gukomezamo imirimo yaabo,24ariko Yesu, ari we ufite ubuheerezabitambo budashira, azaakomezamo umurimo we iteeka ryose.25Ni co gituma igihe coose afite ubushobozi bwo gukiza abeegeera Imaana banyuze muri we kuko ahora abeereyeho kubavuganira ku Maana.
26Kuko byari bikwiriye ko tugira umuheerezabitambo mukuru umeze atyo, weera, utagira inenge, udahumanyijwe, witandukanyije n'abanyabyaha kandi yahaawe icuubahiro gihebuuje mu ijuru.27Ntaabwo agomba kubanza yatamba ibitambo byo guhongerera ibyaha bye buri munsi nk'uko abandi baheerezabitambo babigenza ngo abone no guhongerera ibyaha by'abandi bantu. Ibi yabikoze rimwe kandi biba iby'igihe coose igihe yiitanzeho igitambo ubwe.28Kuko itegeko rya Moose ryatooranyaga abanyantege nke kuba ari bo baba abaheerezabitambo bakuru naho iseezerano ry'Imaana ryakozwe n'indahiro ari ryo ryaje nyuma y'amategeko, ryatooranyije Umwana w'Imaana washiriweho kuba intungaane iteeka ryose.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682