ABAGALATIYA6

1Bavandimwe, nihagira ugwa mu caaha, mwebwe abayoborwa n'Umwuka mumugarure mumworoheye, ariko namwe mwirinde kugira ngo mutagwa mu bishuko.2Mwakiirane imitwaro, bityo reero muzaaba mwumviye amategeko ya Kristo.3Umuntu niyibwira ko akomeye, kandi ari ntaaco ari co, uwo aba yiibeesha.4Buri muntu akwiriye gusuuzuma ibikorwa bye, nuuko ibyo bikorwa bye atari ibya mugenzi we ni byo bizaamuraata.5Kuko buri muntu agomba kwikorera umutwaro we.
6Abiigiishwa ijambo ry'Imaana bakwiriye gusangira n'abiigiisha baabo ku byiza bafite.
7Ntimukibeeshe, kuko Imaana ntinnyegwa. Ibyo umuntu abiba ni byo azaasaaruura.8Ubiba imbuto zishiimiisha kamere ye, azaasaaruura urupfu. Naho ubiba imbuto zishiimiisha Umwuka w'Imaana, azaasaaruura ubugingo buhoraho.9Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacoogora, tuzaasaaruura igihe kigeze.10Nuuko reero, igihe coose tuboonye uburyo, tuje tugirira abantu boose neeza, ariko caane caane ab'umuryango w'abiizeera.
11Nimwitegereze inyugute nini nkoreesha mbandikira n'ukuboko kwanje!12Abo babahata gukebwa, ni abashaaka kwiraatana ibikorwa by'umubiri ariko babikora kugira ngo badatootezwa bazize umusaraba wa Kristo.13Nyamara nabaakebwe ubwabo ntibuubahiriza amategeko, ahuubwo bashaaka ko mukebwa kugira ngo babone uko biiraata ku bw'uwo muhango, bityo reero bavuge ko muri abiigiishwa baabo.14Naho njeewe ntaakindi nakwiraatiisha, ukuuyeho umusaraba wa Nyagasani Yesu Kristo. Urupfu rwa Yesu ku musaraba rwatumye mbona ko ubuzima bw'iyi si ari imfaabusa maze nanje mpinduka ubusa kuri ubwo buzima.15Kuko gukebwa cangwa kudakebwa ntaaco bimaze, ahuubwo igikuru ni ukuba icaaremwe gisha.16Naho abakurikiza iri tegeko mu mibeereho yaabo, amahoro n'imbabazi bibaane na bo kandi bibaane na Isirayeli y'Imaana.
17Ndangiza, kuva ubu, ntihakagire undusha, kuko mfite inkovu ku mubiri wanje zigaragaza ko ndi umugaragu wa Yesu.
18Bavandimwe, ubuntu bw'Umwami waacu Yesu Kristo bubaane n'imitima yaanyu. Amiina.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682