ABEFEESO1
Indamutso
1Njeewe Pawulo, uwo Imaana yagize intumwa ya Kristo, ku bw'ubushaake bwayo,Ndabandikira mwebwe abantu b'Imaana bari muri Efeeso, biizeera Kristo Yesu.2Mugire ubuntu n'amahoro bituruka ku Maana Daata wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imigisha y'Imaana Ibonerwa mu Kwizeera Kristo
3Imaana, kandi Se w'Umwami waacu Yesu Kristo ishiimwe, kuko yaduheereye muri Kristo imigisha yoose y'Umwuka wo mu ijuru.4Yadutooranyije binyuze muri we isi itaraaremwa, kugira ngo tube intungaane n'abaziranenge.Ku bw'urukundo rwayo,5Imaana yari yarahisemo kutugira abaana baayo tubikeesha Yesu Kristo, ku bw'ineeza n'ubushaake bwayo.6Noone reero, reka dusingize Imaana ku bw'ubuntu buhebuuje ari yo mpaano yaduheereye ubuntu, ibinyujije mu Mwana waayo w'inkoramutima.7Ni we waduheesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, tukababarirwa ibicumuro byacu, ku bw'ubuntu bwe buhebuuje8bwo yaduseesekajeho.
Ku bw'ubuhanga n'ubumenyi bwe bwose,9Imaana yatumenyesheje ibanga ry'ubushaake bwayo, ikora ico yari igambiriye ikurikije imirimo Kristo yakoze.10Umugambi wo Imaana izuuzuza igihe kigeze, ni ugukoranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cangwa ibiri ku isi.11Imaana ikora ibintu byose nk'uko ibishaaka, yadutooranyirije kuba abaayo twunze ubumwe na Kristo nk'uko yari yarabigambiiriye kuva keera.12Imaana yabikoze kugira ngo twebwe abaabanje kwizeera Kristo, duhimbaaze ikuzo ryayo.13Namwe reero abamaze kumva ijambo ry'ukuri, ari ryo Nkuru Nziiza yabaazaniye gukizwa, mwahindutse abaana b'Imaana. Mwemeye Kristo maze Imaana ibashiraho ikimenyeetso caayo c'Umwuka Weera yari yarabaseezeranyije.14Uwo Mwuka ni co ceemezo ko tuzaabona ico Imaana yaseezeranyije abantu baayo, kandi iki kiduhamiriza yuuko Imaana izaaha abaayo umudendeezo wuzuye. Reka duhimbaaze ikuzo ryayo!
Isengeesho rya Pawulo
15Maze kumva uko mwizeera Umwami Yesu n'urukundo mufitiye abantu b'Imaana boose, ni co gituma16nanje mbashiimira Imaana ubudahwema, nkabiibuka mu masengeesho yanje.17Ndasaba Imaana y'Umwami waacu Yesu Kristo, ari yo Daata w'ikuzo, kubaha Umwuka uzaabaha ubwenge no kubahishuurira Imaana, kugira ngo murusheho kuyimenya.18Ndasaba ko imitima yaanyu yakinguuka ikabona, kugira ngo mumenye ibyiringiro byo mwahamagariwe, kandi mumenye n'icuubahiro gihebuuje yaseezeranyije abaana baayo,19kandi mumenye uko imbaraga z'ububaasha zikorera muri twe abiizeera. Izi mbaraga zidukoreramo, ni nazo mbaraga zihebuuje20yakoreesheje ubwo yazuuye Yesu mu baapfuuye maze ikamwicaza iburyo bwayo mu mwanya wo mu ijuru.21Kristo yashizwe heejuru y'abatware, abanyabushobozi, abanyabubaasha, n'abategetsi boose bo mu ijuru, ndetse n'izina rye rishirwa heejuru y'andi mazina y'ubushobozi muri iki gihe, no mu gihe kizaaza.22Imaana yahaaye Kristo ububaasha bwo gutegeka ibintu byose, kandi imugira umutwe w'itoorero.23Itoorero ni umubiri wa Kristo kandi ni co cuuzuzo kuri Kristo, na Kristo ubwe akuuzuza ibintu byose ahantu hoose.Bible Society of Uganda