ABAGALATIYA4
1Ariko nshaaka kumenyeesha ngo, iyo umubyeyi apfuuye agasigira umwana we umurage, uwo mwana akiri muto ntaaho aba atandukaniye n'umugaragu, nuubwo ari we nyir'ibintu byose.2Akiri muto aguma mu maboko y'abamurera n'abashinzwe ibintu bye kugeza igihe caategetswe na se.3Ni ko naatwe twari tumeze tukiri bato. Twari imbaata, tugengwa n'imyuka mibi itegeka iyi si.4Maze ko igihe gikwiriye caageze, Imaana yoohereje Umwana waayo wabyawe n'umugore, kandi avuuka agengwa n'amategeko y'Abayuuda,5kugira ngo acungure abaari bakigengwa n'amategeko maze tubone kuba abaana b'Imaana.6Kandi kuko muri abaana b'Imaana, ni co caatumye yoohereza Umwuka w'Umwana waayo mu mitima yaacu uhora utakamba uti, “Daata, Daata.”7Nuuko reero, ntuukiri umugaragu ahuubwo uri umwana, kandi reero ubwo uri umwana waayo, Imaana yakugize umuragwa waayo.8Mbere mutaraamenya Imaana, mwari imbaata, mukorera ibigirwamaana bitabaho.9Ariko noone, ubwo mwamenye Imaana, ndetse na yo ikaba ibaazi, ni iki gituma musubira inyuma mu bya keera mukumvira imyuka mibi idafite imbaraga n'umumaro? Ni iki gituma mushaaka kongera kuba imbaata zaabyo?10Mwubahiriza iminsi ikomeye, ameezi, ibihe, n'imyaka.11Munteeye ubwoba yuuko ibyo nabakoreye byose naaba naravunikiye ubusa.12Ndabinginze bavandimwe, mumere nkanje, kuko nanje meze nkamwe. Nta kibi mwigeze munkorera.13Muriibuka neeza yuuko icaatumye mbona uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza muri mwe ubwambere ari uko nari ndwaye.14Ariko nuubwo umubiri wanje wari utameze neeza, ukababeera ikigeregezo, ntimwigeze mumpinyura cangwa ngo munyange. Ahuubwo mwanyakiiriye nka malayika w'Imaana, ndetse munyakiira nk'abaakiira Kristo Yesu.15Ico gihe mwari munyishiimiye caane! Icaatumye muhinduka ni iki? Iyo bishoboka muba mwaranogooyemo amaaso yaanyu mukayampa.16Mbese ubu mpindutse umwanzi waanyu ku bwo kubabwira ukuri?17Abo biigiisha b'ibinyoma beerekana yuuko babiitaayeho caane, nyamara ibigendererwa byabo si byiza, kuko ico bashaaka n'ukuntandukanya namwe, kugira ngo abe ari bo mwitaho.18Nihagira umuntu ugira umwete wo gukora ibyiza, naabikore igihe coose, atari igihe ndi kumwe namwe coonyine.19Baana banje, nk'uko umugore uri ku bise ababara, ni ko nanje mbabazwa namwe kugeza igihe kamere ya Kristo izaagaragarira muri mwe.20Icampa ubu nkaba ndikumwe namwe, ngahindura uburyo mvugana namwe, kuko ibyanyu bimpangayikiishije.21Ngaaho nimumbwire mwebwe abashaaka gutwarwa n'amategeko, mbese ntimwumva ibyo amategeko avuga?22Byanditswe yuuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe yamubyaranye n'umuja, undi amubyarana n'umugore we.23Yabyaranye n'umuja nk'uko bisanzwe mu buryo bw'umubiri, naho umwana w'umugore we yavuutse ku bw'iseezerano ry'Imaana.24Imivuukire y'aba bahungu bombi ni nk'umugani w'incaamarenga. Aba bagore bombi bahagarariye amaseezerano abiri. Umugore umwe ari we Hagari wabyariye abaana be mu bubaata ahagarariye iseezerano ryakorewe ku musozi wa Sinaayi.25Hagari uhagarariye umusozi wa Sinaayi wo muri Araabiya, agereranywa n'i tawuni nkuru ya Yerusaalemu y'ubu iri mu bubaata n'abantu baayo boose.26Naho undi mugore, ahagarariye Yerusaalemu yo mu ijuru yiigenga, kandi ni we mubyeyi waacu.27Kuko ibyanditswe bivuga ngo,“Ishiime yewe mugore w'ingumba utaariigeze ubyara!Rangurura maze uvuze impudu z'umuneezeero, wowe utaariigeze umenya ububabare bw'ibiseKuko abaana b'intaabwa ari benshikuruta ab'umugore w'inkundwakazi w'umugabo we atiigeze areka.”28Nuuko reero bavandimwe, namwe muri abaana b'iseezerano nk'uko Isaaka yari ari.29Kandi uko byabaaye ico gihe, uwavuutse ku bwa kamere y'umubiri yatootezaga uwavuutse ku bw'Umwuka, na n'ubu ni ko bimeze.30Ariko se ibyanditswe bivuga iki? “Irukana umuja n'umuhungu we, kuko umwana w'umuja atazaagabana umurage n'umwana w'umugore wiigenga.”31Nuuko reero bavandimwe, ntaabwo tukiri abaana b'umuja ahuubwo turi abaana b'umugore wiigenga.
Bible Society of Uganda