ABAGALATIYA3

1Yemwe Bagalatiya b'abapfaapfa mwe! Mbese ni nde wabaroze? Ntimwagaragarijwe urupfu Yesu Kristo yapfuuye ku musaraba?2Nshaaka ko mumbwira iki gusa: Mbese kuubahiriza amategeko ni co caabaheesheje Umwuka Weera cangwa se ni uko mwumviise Ubutumwa mukiizeera?3Mbese muri abapfaapfa mutyo? Mwatangiranye n'Umwuka w'Imaana, noone muheruukanye no gukorera mu mbaraga z'umubiri.?4Mbese ibyo mwanyuzemo mubabara, byababeereye imfaabusa? Ni ukuri hari ico byabamariye!5Mbese Imaana ibaha Umwuka waayo, igakora ibitangaaza muri mwe ibiteerwa n'uko mwubahiriza amategeko cangwa n'uko mwumviise Ubutumwa mukiizeera?
6Ni na ko byabaaye kuri Aburahamu, “Yiizeeye Imaana, bituma Imaana imwemera nk'umukiraanutsi.”7Nuuko reero mumenye yuuko abaana ba Aburahamu nyakuri ari abo biizeera Imaana.8Kandi ibyanditswe byari byaragaragaje yuuko Imaana izatsindishiriza abanyamahanga ku bwo kwizeera kwabo. Kandi ibyanditswe byatangaaje Ubutumwa Bwiza kuri Aburahamu mbere y'igihe, ngo, “Muri wowe imiryango yoose yo mu isi izaguheerwamo umugisha.”9Nuuko reero, abo beemera Kristo bahaabwa umugisha nk'uko Aburahamu yawuhaawe ku bwo kwizeera.
10Naho abiishingikiriza ku kuubahiriza amategeko baba bari mu muvumo, kuko byanditswe ngo, “Havumwe umuntu weese udakurikiza ibyanditswe byose mu gitabo c'amategeko.”11Ubu birasobaanutse yuuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imaana, kuko byanditswe ngo, “Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera.”12Nyamara amategeko ntaaco ahuuriyeho no kwizeera, ariko reero ibyanditswe biravuga ngo, “Uzuubahiriza amategeko, azaabeeshwaho na yo.”
13Kristo yaducunguye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahinduka ikivume ku bwacu, nk'uko byanditswe ngo, “Havumwe umuntu weese umanitswe ku giti.”14Muri Kristo Yesu, Imaana yahaaye umugisha abanyamahanga usa n'uwo yaseezeranyije Aburahamu, kugira ngo ku bwo kwizeera, twe abeemera, tuzaahaabwe Umwuka Weera twaseezeranyijwe.
15Bavandimwe, reka mbabwire nkurikije urugero mu buzima busanzwe: Iyo abantu babiri bagize ico beemeranya maze bagakora amaseezerano, bagashiraho ukuboko, ntaamuntu ushobora kuyiica cangwa ngo agire ico yongeraho.16Imaana yakoranye iseezerano na Aburahamu n'urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga ko ari “Imbyaro” nk'aho ari abantu benshi, ahuubwo ni “urubyaro rwawe”, bimenyeesha umuntu umwe weenyine ari we Kristo.17Ico nshaaka kuvuga ni iki: Imaana yakoze iseezerano na Aburahamu kandi irarikomeza. Itegeko ryahaawe Moose haanyuma y'imyaka magana ane na mirongo itatu, ntiryakwica iryo seezerano cangwa ngo ririkuureho.18Kuko niiba umurage ushingiye ku tegeko, ntuuba ukivuuye ku byaseezeranyijwe. Ariko Imaana yawuhaaye Aburahamu binyuze mu iseezerano.
19Noone se amategeko agamije iki? Yongereweho kugira ngo agaragaze ibicumuro kugeza ubwo urubyaro rwagenewe ibyaseezeranyijwe ruzaazira. Kandi yahaaye abaamalayika amategeko kuyaha Moose ari we muhuuza w'Imaana n'abantu.20Ariko umuhuuza yiifuuzwa iyo abantu bareenze umwe, kandi Imaana ni imwe
21Mbese ubwo bimeze bityo, amategeko ahakanya amaseezerano y'Imaana? Oya ntibikabeho! Kuko iyo amategeko aba yabeeshaho abantu, buri muntu yaagahindutse intungaane imbere y'Imaana ku bwo kuyumvira.22Ariko ibyanditswe bivuga yuuko abari mu isi boose bari mu bubaata bw'icaaha, nuuko reero impaano Imaana yaduseezeranyije yo kutubaatuura, ibonerwa mu kwizeera Yesu Kristo igahaabwa abo beemera.
23Icakora uko kwizeera kutaraaza, twari turi imbohe kandi turinzwe n'amategeko dutegereje kwizeera kwari kugiiye guhishuurwa.24Bityo reero amategeko yaraturinze kugira ngo tudakora ikibi kugeza ubwo Kristo yaaziye, kugira ngo dutsindishirizwe no kwizeera.25Ubwo reero kwizeera kwamaze kuuza, ntituciifuuza kuyoborwa n'amategeko,26kuko mwese muri abaana b'Imaana mubiheeshejwe no kwizeera Kristo Yesu.27Nk'uko benshi muri mwe mwabatijwe muri Kristo ni na ko mufite ubumwe na Kristo.28Noone reero ntihakiriho Umuyuuda cangwa Umugiriki, imbaata cangwa uwiigenga, umugabo cangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.29Ubwo reero muri aba Kristo, ni mwe rubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa b'iby'Imaana yaseezeranyije.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682