ABEFEESO4

Ubumwe mu Mubiri wa Kristo

1Noone reero, njeewe umusibe wa Nyagasani, ndabinginga kugira ngo muje mugenza uko bikwiriye, mukurikije ibyo mwahamagariwe.2Mwiciishe bugufi, mugire ukwiyorosha, kandi mwihangaane. Mugaragaze urukundo rwanyu mu kwihangaanirana muri byose.3Muharanire kurinda ubumwe butangwa n'Umwuka w'Imaana, n'amahoro abahuuza.4Hariho umubiri umwe n'Umwuka umwe, nk'uko ico mwiringira ari kimwe, ari na co Imaana yabahamagariye.5Hariho Nyagasani umwe, ukwizeera kumwe, umubatizo umwe,6Imaana imwe kandi Daata wa twese, usumba boose, ukorera muri boose, kandi agatuura muri boose.
7Buri umwe muri twe yahaawe urugero rw'impaano imukwiriye, nk'uko Kristo yayimugeneye.8Ni na ko ibyanditswe bivuga ngo,“Ubwo yazaamuutse aja mu ijuru,yajaanye abanyagwa benshi,yahaaye abantu impaano.”
9Noone se, “Yazaamuutse mu ijuru” bisobaanura iki? Bisobaanura yuuko yabanje kumanuka akagera ikuzimu.10Bityo reero, uwamanutse ni we wazaamuutse, aja heejuru y'amajuru yoose, kugira ngo yuzure hoose.11Ni we watanze impaano zo kugira ngo bamwe babe intumwa, abandi abahanuuzi, abandi abavugabutumwa, abandi abashumba n'abiigiisha.12Ibyo yabikoze kugira ngo ateguurire abantu b'Imaana gukora umurimo waayo, no gukomeza umubiri wa Kristo.13Bityo twese tuzunga ubumwe mu kwizeera no kumenya Umwana w'Imaana, tukaba abantu bahamye, bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo.14Ubwo ntituzaaaba tukiri abaana batwarwa n'imivumba no guhuuhwa n'imiyaga yoose ihindagurika, ari yo myigiishirize y'abantu bashukana, bakayobya abandi bakoreesheje uburyarya bihimbiye.15Ahuubwo nituvuga ukuri tugakurikiza umutima w'urukundo, tuzaakurira mu bumwe na Kristo, ari we mutwe.16Ni we ugenga ingingo zoose z'umubiri zihuurizwa hamwe, n'umubiri woose ugafatwa n'ingingo ziwugize. Bityo buri rugingo rukoze umurimo rushinzwe, umubiri woose urakura maze ukiiyubakira mu rukundo.

Ubugingo Busha muri Kristo

17Dore ibi ni byo mbabwira kandi neemeza biturutse kuri Nyagasani; ntimugakomeze kwifata nk'abataazi Imaana, bakurikiza ibiteekerezo byabo bitagira umumaro,18n'ubwenge bwabo bukaba ari ntaaco busobaanukirwa. Biitandukanyije n'ubugingo Imaana itanga, ku bw'ubujiji bwabo n'imitima yaabo yiinangiye.19Ntibakigira isoni na hato. Ubu bariyandarika, bagakora ibiteeye isoni byose biteerwa n'irari ntaaco batiinya.
20Ibyo si byo mwigiishijwe ubwo mwigiishwaga kumenya Kristo!21Ni koko mwumviishije ibimufasheho, kandi nk'abayoboke be mwigiishijwe ukuri gusangwa muri Yesu.22Noone reero nimwiyambure kamere yaanyu ya keera, yategekaga imigenzereze yaanyu, igatuma mwangiizwa n'ibyifuuzo by'iryo rari.23Nimuvugurure imitima yaanyu maze muhinduke basha mu biteekerezo,24kandi mwambare kamere nsha y'ishusho y'Imaana, murangwa n'ubuzima nyakuri butungaanye hamwe n'ubuziranenge.
25Noone reero, nimuciike ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko twese turi ingingo z'umubiri wa Kristo.26Kandi nimuraakara ntibibateere gukora icaaha, ndetse izuuba ntirikarenge mugifite uburaakari,27kandi ntimugahe Sataani amahiirwe yo kubashuka.28Abiibaga barekeraho kwiiba, ahuubwo batangire kwihaatira gukoreesha amaboko yaabo, kugira ngo babone uko bafasha abakene.29Ntimugakoreeshe amagambo mabi, ahuubwo mukoreeshe amagambo meeza yaakuubaka ubugingo bw'abandi nk'uko babikeneye, kugira ngo abayumva abagirire akamaro.30Kandi ntimukaraakaze Umwuka Weera, kuko uwo Mwuka ni ikimenyeetso Imaana yabashizeho kizaabaranga ku munsi wo gucungurwa kwanyu.31Mwivaanemo gushaariirana koose n'umujinya, no kuraakara, n'intonganya, n'itimwe,32ahuubwo mugirirane impuhwe n'ineeza, mubabarirane nk'uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682