ABAKOLOSAAYI4

1Namwe abafite abo mukoreesha mubahe ibikwiriye n'ibitunganye, mwibuka yuuko namwe mufite shoobuja wo mu ijuru.

Andi Mabwiriza

2Mukomeze gusenga, muba maaso kandi mushiima.3Kandi natwe mudusengere kugira ngo Imaana iduteguurire uburyo bwo kuvuga ijambo ryayo, twamamaze ubutumwa bw'ibanga rya Kristo, ariyo mpamvu itumye ndi mu gihome.4Nuuko reero munsengere kugira ngo mvuge iryo jambo uko bikwiriye.
5Muje mugira ubwenge mu buryo mwifata ku bataazi Kristo, mukoreesha neeza igihe mufite.6Amagambo muvuga aje arangwa n'ineeza, nk'ibyokurya birimo umuunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza buri umwe.

Umusoozo

7Tukiko, mwene Daata ukundwa kandi umwiringirwa dukorana umurimo w'Umwami waacu Kristo, azaababwira ibimfasheho byose.8Ico ni co gitumye mubooherereza, kugira ngo abamenyeeshe uko turi kandi abakomeze.9Azanye na Oneesimaasi, mwene Daata wizeerwa kandi umwe muri mwe. Bari bubabwire iby'ino byose.
10Arisitariko wo dusibwe hamwe arabataasha, na Mariko mubyara wa Barinaba arabataasha. Naaza iwaanyu, muzamwakiire neeza mukurikije ibyo mwabwiwe.11Na Yesu wiitwa Yusito arabataasha. Aba ni bo boonyine mu Bayuuda beemeye Kristo dufatanya umurimo wo kwamamaza Ubwami bw'Imaana kandi baaramfashije caane.
12Epafura uvuuka iwaanyu arabataasha, na we ni umugaragu wa Kristo Yesu. Ahora ashiishikariye kubasengera, kugira ngo mushikame kandi mutungaane rwose, mumenye neeza mudashidiikanya ibyo Imaana ishaaka byose.13Mufiteho ubuhamya yuuko agira umwete wo kubakorera, mwebwe hamwe n'ab'i Lawodikeya n'ab'i Hiyerapoli.14Luka umuvuuzi ukundwa, hamwe na Dema barabataasha.
15Mutaashe abavandimwe bari i Lawodikeya, na Numfa hamwe n'itoorero riteeranira mu nzu iwe.16Kandi uru rwandiko nimumara kurusomerwa, ruzaasomerwe n'itoorero ry'i Lawodikeya, namwe muzaasome uruzaava i Lawodikeya.17Mubwire Arukipo muti, “Ureebe ngo ushikirije umurimo wahaawe gukorera Nyagasani.”
18Ni njeewe Pawulo wiyandikiye iyi ndamutso. Kandi muje mwibuka yuuko nsibwe.
Ubuntu bw'Imaana bube muri mwe.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682