ABAKOLOSAAYI3
Ubugingo Busha muri Kristo
1Niiba reero mwarazuukanye na Kristo, muharanire ibyo mu ijuru, aho Kristo yiicaye ku ntebe y'ubwami, iburyo bw'Imaana.2Muhoze umutima ku byo mu ijuru atari ku byo mu isi,3kuko mwapfaanye na Kristo kandi ubugingo bwanyu bukaba buhishwe hamwe na Kristo mu Maana.4Igihe Kristo we bugingo bwanyu nyakuri azeerekanwa, ni ho namwe muzeerekanwa na we, mufite ikuzo rye.5Nuuko reero, nimwitandukanye n'irari ryanyu ry'iby'isi ribarimo, nk'ubusambanyi, gukora ibiteeye isoni, kurarikira ibibi, kurarikira ibirenze kubyo mufite, kuko iyo mugize mutyo, muba mushira imbere ubutunzi bw'isi, ari ko kuramya ibigirwamaana.6Ku bw'ibyo, umujinya w'Imaana ugiiye kuuzira abo batayumvira.7Kandi namwe ubwanyu mwagenzaga mutyo keera mugikora ibyo bibi .8Ariko ubu mukwiriye kuzinukwa ibyo bintu byose, nk'uburaakari, umujinya, itimwe, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateeye isoni ava mu kanwa kanyu.9Ntimukabeesherane kuko mwiyambuye kamere yaanyu ya keera hamwe n'imigenzereze yaayo10mukambara kamere nsha, ivugururirwa no gusobaanukirwa kwanyu hamwe n'ishusho nk'iryuwayiremye.11Muri iryo vugururwa, ntihaba hakiriho gutandukanya Umugiriki n'Umuyuuda, uwakebwe n'utaarakebwe, umunyamahanga ugayitse cangwa injiji, imbaata cangwa uw'umudendeezo, ahuubwo Kristo ni byose kandi ari muri boose.12Naho mwebwe, abo Imaana yatooranyije, ikabagira abeera kandi ab'igikundiro, mukwiriye kugira imbabazi, ineeza, kwiciisha bugufi, ubugwaneeza hamwe no kwihangaana.13Mwihangaanirane kandi niiba umwe agize ico apfa n'undi mubabarirane. Nk'uko Umwami waacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.14Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose.15Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima.16Maze mwemerere ijambo rya Kristo kuuzura mu bugingo bwanyu rwose, mugire n'ubwenge bwo kwiigiishanya no kugiirana inaama. Muje mushiimira Imaana mu mitima yaanyu muyiririmbira Zaaburi, ibisingizo n'izindi ndirimbo mubwirijwe n'Umwuka.17Kandi ico muzaavuga coose n'ibyo muzaakora byose, mubikore mu izina ry'Umwami Yesu, mushiima Imaana Daata mubikeesha Kristo.Imibaanire Ikwiriye Amago y'Abakristo
18Bagore, mwubahe abagabo baanyu kuko ari byo mukwiriye gukora nk'abakristo.19Bagabo, mukunde abagore baanyu kandi ntimukabagirire umwaga.20Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu muri byose, kuko ari byo bishiimiisha Imaana.21Babyeyi, ntimukaraakaze abaana baanyu kugira ngo badaciika intege.22Namwe bagaragu muje mwumvira ba shoobuja bo ku isi muri byose, ntimubikore ari uko babareeba kugira ngo mubaneezeeze, ahuubwo muje mubikora mubikuuye ku mitima yaanyu kandi mwubaha Imaana.23Ibyo mukora byose, muje mubikora mubikuuye ku mutima nk'abakorera Nyagasani atari ugukorera abantu,24ubwo muuzi yuuko Nyagasani azaabahemba umurage yabageneye kandi Kristo ni we shoobuja mukuru mukorera.25Ukora ibibi weese azaabihanirwa kuko Imaana itarobaanura ku butoni.Bible Society of Uganda