IBYAKOZWE N'INTUMWA5
1Ariko umugabo wiitwaga Ananiya, amaze kumviikana n'umugore we Safira, aguriisha umurima.2Yemeranyije n'umugore we, asigarana bimwe ku kiguzi yahaawe, ikindi gice akijaanira intumwa.3Peetero aramubaza ati, “Ananiya, ni iki gitumye Sataani agushuka ukabeesha Umwuka Weera, ugasigaza igice c'ikiguzi waguriishije umurima?4Utari wawuguriisha nti wari uwaawe? Umaze no kuwuguriisha, ibyavuuyemo ntaabwo wari ubifiteho ububaasha? Ni iki caatumye wiigiira inaama yo gukora utyo? Ntaabwo ubeeshe abantu, ahuubwo ubeeshe Imaana!”5Ananiya akimara kumva ayo magambo yiituura haasi arapfa. Abaabyumviise boose bagira ubwoba bwinshi.6Nuuko abasore baraaza, bazinga umubiri we mu mwenda maze baja kumuhamba.7Hashize nk'amasaaha atatu umugore we yinjira, ataazi ibyabaayeho.8Peetero aramubaza ati, “Mbwira niiba wowe n'umugabo waawe ikiguzi mwaguriishije umurima ari co mwazanye.” Aramusubiza ati, “Yeego, ni co.”9Nuuko Peetero aramubwira ati, “Ni kuki mwemeranyije kugerageza Umwuka wa Nyagasani? Dore, abavuuye guhamba umugabo waawe bageze ku muryango, naawe barakujaana.”10Ako kaanya agwa imbere ye arapfa. Abasore basohoye basanga amaze gupfa, nuuko bamujaana hanze bamuhamba iruhande rw'umugabo we.11Nuuko itoorero ryose hamwe n'abaabyumviise boose bibateera ubwoba.12Ibimenyeetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga n'intumwa mu bantu. Boose baateraniraga ku baraza rya Solomooni.13Ariko n'ubwo abantu benshi babahimbazaga caane, nta n'umwe mu batizeera watiinyuukaga kwifatanya na bo.14Nyamara, abantu benshi caane abagabo n'abagore baguma kwiyongera ku basanzwe biizeera Nyagasani.15Kubeera ko intumwa zaakoraga ibitangaaza byinshi, abantu baazanaga abarwayi mu nzira, bakabaryamiisha ku bitanda no ku birago kugira ngo Peetero naanyuraho niibura igicuucu ce kigere kuri bamwe.16Abantu nyamwinshi baakungaanaga bavuuye mu ma tawuni yizengurutse i Yerusaalemu, baazanye abarwayi n'abateewe n'abadayimooni, kandi boose bagakira.17Nuuko Umuheerezabitambo mukuru naabo yari kumwe na bo boose ari bo igice c'Abasadukaayo, buuzura ishari,18maze bafata intumwa bazishira mu gihome rusange.19Ariko nijoro malayika wa Nyagasani akiingura inzuugi z'igihome, abakuuramo arababwira ati,20“Ni mugende, muhagarare mu Nzu y'Imaana mubwire abantu ubutumwa bw'ubu bugingo busha”.21Intumwa zimaze kubyumva, zinjira mu Nzu y'Imaana mu gitondo kare kare zikomeza kwigiisha. Umuheerezabitambo mukuru naabo yari kumwe na bo bahageze, bakungaanya urukiiko, hamwe n'abakuru b'imiryango ya Isirayeli, ni ko gutuma ngo bavaane intumwa mu gihome bazibaazanire.22Ariko abarinzi b'Inzu y'Imaana bagiiyeyo, ntibaabasanga mu gihome nuuko baragaruka babwira abaabatumye bati,23“Twasanze igihome gikinzwe neeza ndetse n'abarinzi bahagaze ku miryango, ariko dukinguuye ntitwagira uwo dusangamo.”24Umutegeka w'abarinzi b'Inzu y'Imaana n'umutware w'abaheerezabitambo bumviise ayo magambo, baruumirwa, biibaza icaabaayeho.25Nuuko haaza umuntu arababwira ati, “Dore, ba bagabo mwashize mu gihome bahagaze mu Nzu y'Imaana bari kwigiisha abantu!”26Umutegeka w'abarinzi ajaana n'umurinzi w'Inzu y'Imaana baazana intumwa, ariko ku neeza, kuko baatiinyaga abantu ngo baabateera amabuye.27Bamaze kubaazana babahagarika imbere y'urukiiko. Umuheerezabitambo mukuru arababaza ati,28“Twabategetse kutiigiisha muri iri zina rya Yesu, noone mukwije i Yerusaalemu inyigiisho zaanyu mumaramaje ko tubarwaho amaraso y'uyu muntu.”29Peetero n'izindi ntumwa barasubiza bati, “Tugomba kumvira Imaana kuruta kumvira abantu.30Imaana ya baasogokuruza yazuuye Yesu, uwo mwari mwariishe mumubambye ku giti.31Imaana yaramuzaamuuye imushira iburyo bwayo ngo abe Umuyobozi n'Umukiza kugira ngo aheeshe Abiisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha.32Turi abahamya b'ibyo, hamwe n'Umwuka Weera uwo Imaana yahaaye abamwumvira.”33Babyumvise, bagira umujinya mwinshi bashaaka kubiica.34Ariko mu rukiiko, umufarisaayo wiitwaga Gamaliyeli, umwiigiishamategeko, wubahwaga n'abantu boose, arahaguruka ategeka ko abo bagabo booherezwa hanze kumara akaanya gato.35Nuuko arababwira ati, “Beene waacu b'Abiisirayeli, mwitonde mumenye ibyo mugiiye gukorera bariiya bantu.36Mu minsi yashize Tewudaasi yarahagurutse, yiiyita umuntu ukomeye, abantu bangana nka magana ane baramuyoboka. Ariko yariishwe kandi abaamuyobotse boose barataataana barabura.37Nyuma ye, mu minsi y'ibaruura, haaduka Umunyagalileeya wiitwaga Yuda maze abantu benshi baramukurikira, ariko na we yariishwe, abayoboke be barataataana.38Noone, muri ibi biriho, inaama naabagiira ni uko mutagira ico mukora aba bagabo, mubiihorere. Niiba imigambi yaabo cangwa ibikorwa byabo bikomooka ku bantu ntaabwo bizaashoboka.39Ariko niiba bikomooka ku Maana, ntaabwo muzashobora kubatsinda. Mushobora kwisanga muri kurwanya Imaana!” Abagize Urukiiko beemera ibyo ababwiye.40Bahamagara intumwa barazikubita, bazitegeka kutongera kwigiisha mu izina rya Yesu maze barazireka ziragenda.41Intumwa ziva mu rukiiko zineejeejwe n'uko zaagize amahiirwe yo kugirirwa naabi zihoorwa izina rya Yesu.42Kandi ntizaasiiba kwigiisha no kuvuga ubutumwa ko Yesu ari Kristo iminsi yoose mu Nzu y'Imaana no mu mago.
Bible Society of Uganda