IBYAKOZWE N'INTUMWA4
Peetero na Yohaana Baregwa mu Rukiiko
1Peetero na Yohaana bakivugana n'abantu, abaheerezabitambo, n'umutegeka w'abarinzi b'Inzu y'Imaana, n'Abasadukaayo baaza aho bari.2Abo bantu baari buuzuye uburakari bababajwe n'uko Peetero na Yohaana biigiishaga abantu ko Yesu yazuutse bihamya ko abaapfuuye na bo bazaazuuka.3Nuuko barabafata babashira mu gihome, ariko kuko bwari bugoroobye baraaramo kugeza mu gitondo.4Ariko abantu benshi mu bumviise ijambo ry'Imaana bariizeera. Umubare w'abiizeera uragwira ugera nko ku bantu ibihumbi bitaanu.5Bukeeye bwaho, abategeetsi b'Abayuuda, bakuru b'imiryango n'Abiigiishamategeko bateeranira i Yerusaalemu.6Haariho Anaasi Umuheerezabitambo mukuru, Kayafa, Yohaana n'Alekizanda, n'abo mu muryango w'Umuheerezabitambo mukuru boose.7Bamaze guhagarika Peetero na Yohaana hagati yaabo barababaza bati, “Mwakoresheje mbaraga ki, cangwa iriihe zina ubwo mwakiizaga uyu mugabo?”8Maze Peetero yuuzuye Umwuka Weera arabasubiza ati, “Bategetsi b'Abayuuda namwe bakuru b'imiryango,9niiba uyu munsi turikubazwa ibyiza twagiriye umurema n'uburyo yakize,10reka mwese mubimenye, n'ab'umuryango w'Isirayeli ko uyu mugabo uhagaze imbere yaanyu ari mutaraga, ku bw'imbaraga ziri mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazaareeti uwo mwabambye, Imaana ikamuzuura mu bapfuuye.11Uyu Yesu ni we‘buye ryanzwe namwe abuubatsini ryo ryahindutse iry'urufatiro.’12Nta wundi twaboneramo agakiza ukuyeho we, kuko nta rindi zina ryahaawe abantu muusi y'ijuru dukwiriye gukirizwamo.”13Abagize urukiiko baboonye ukuntu Peetero na Yohaana bavuga bashize amanga, kandi biibuka ko ari abantu batiize, ahuubwo ko ari abatuurage basanzwe, barumirwa. Bageze aho biibuka ko baabaanaga na Yesu.14Kandi baboonye uwo muntu wari umurema wakize ahagararanye na bo, babura ico babasubiza babahakanya.15Nuuko abagize urukiiko bategeka Peetero na Yohaana kuva mu rukiiko kugira ngo basigare baja inaama bonyine.16Batangira kubazanya bati, “Aba bantu tubagenze dute? Baakoze igitangaaza kandi caamenyekanye hoose mu batuuye i Yerusaalemu kandi naatwe nti twabihakana.17Ariko kugira ngo bidakomeza kwamamara, tubiiyame, batazongera kuvugana n'umuntu weese baakoresheje iryo zina.”18Nuuko barabahamagara, babategeka kutazongera kuvuga cangwa kwigiisha mu izina rya Yesu.19Ariko Peetero na Yohaana barabasubiza bati, “Namwe ubwanyu ni muhitemo icaaba ciiza imbere y'Imaana, kubumvira cangwa kumvira Imaana.20Kuko tutaashobora guceceka ngo twekuvuga ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.”21Bamaze kongera kubatiinyatinyiisha barabarekura, basanze ko nta buryo baabahana kuko abantu boose bahimbaarizaga Imaana ibyabaaye.22Uwo mugabo wakorewe igitangaaza co gukira yari afite imyaka irenze mirongo ine avuutse.Abiizeera Basaba Imaana Gushira amanga
23Bamaze kubarekura basanga abiizeera bagenzi baabo, babateekerereza ibyo abatware b'abaheerezabitambo, n'abakuru b'imiryango baababwiye.24Abiizeera babyumvise, bavugira hamwe mu ijwi rirenga bahuuje umutima, basenga Imaana bati, “Nyagasani Maana, ni wowe waremye ijuru n'isi, inyanja n'ibiyirimo byose,25ni wowe kandi ku bw'Umwuka Weera wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawudi, umugaragu waawe uti,‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira uburaakari bwinshi,n'abantu bakagira imigambi itagira umumaro?26Abaami bo mu isi bariiteguuran'abatware barakorana, kugira ngobarwanye Imaana na Kristo we.’27Kuko, Herodi na Pontiyo Pilaato, n'Abanyamahanga, n'imiryango yoose ya Isirayeli bateeraniye mur'iyi tawuni nkuru, kugira ngo barwanye Yesu umugaragu waawe Weera, wo wasiize amavuta,28kugira ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere byose bitari byaba.29Noone ubu Nyagasani, reeba uko badutinyatinyisha, maze uduhereze twe abagaragu bawe, tuvuge ijambo ryawe dushize amanga.30Garagaza imbaraga zaawe maze abantu bakire indwara, reka ibitangaaza n'ibimenyeetso bikorwe mu izina rya Yesu umugaragu waawe Weera.”31Nuuko barangije gusenga, umwanya baari bateeraniyemo uhinda umushitsi, boose buuzura Umwuka Weera, maze abashoboza kuvuga ijambo ry'Imaana bashize amanga.Abiizeera Basangira Ibyo Batunze
32Agatsiko koose k'abiizeera bahuuzaga umutima n'inaama. Nta n'umwe wagiraga ikintu ce bwiite kuko baasangiraga ibyo bafite byose.33Intumwa zaagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuuka k'Umwami Yesu, kandi ubuntu bw'Imaana bwakomezaga kuba kuri bo.34Nta mukene wababagamo, kuko abaari bafite imirima cangwa amazu boose baarabigurishaga ibiguzi bivuuyemo bakabiizana.35Baabishikirizaga intumwa, na zo zikabigabanya abantu, buri muntu weese agahaabwa ico akeneye.36Haari umugabo w'Umuleevi wiitwaga Yozefu, umuvukano w'i Kupuro uwo intumwa ziise Barinaba rimenyeesha Ukomeza abandi.37Yaguriishije umurima we maze ibiguzi bivuuyemo abiizanira intumwa.Bible Society of Uganda