2 YOHAANA1
1Njeewe Mukuru w'itoorero, ndakwandikiye umubyeyi watooranyijwe hamwe n'abaana baawe bo nkunda by'ukuri. Nyamara si nje njenyine ahuubwo n'abo boose baazi ukuri barabakunda,2kuko ukuri kuguma muri twe kandi kuzaahora muri twe iteeka ryose.3Ubuntu, imbabazi n'amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwana waayo Yesu Kristo, bibaane naatwe mu kuri no mu rukundo.
Ukuri hamwe n'Urukundo
4Narishimye caane gusanga bamwe mu baana baawe bagendera mu kuri nk'uko Daata yabidutegetse.5Noone reero, mubyeyi, ndagusaba kugira ngo twese dukundane. Iri si itegeko risha nkwandikira ahuubwo ni iryo dusanganywe.6Urukundo mvuga, ni ukubaho dukurikiza amategeko y'Imaana. Iri ni ryo tegeko mwumviise kuva mbere na mbere kandi mukwiriye kurikurikiza.7Abiigiisha b'ibinyoma bamaze kugwira mu isi, abo bateemera ko Yesu Kristo yaje mu buryo bw'umubiri. Umuntu weese umeze atyo ni umunyabinyoma kandi ni urwanya Kristo.8Mube maaso kugira ngo mutaaza gupfiirwa ibyo twakoreye, ahuubwo muzaahaabwe ingororano zaanyu mu bwuzuye.9Umuntu weese uteemera inyigiisho za Kristo ahuubwo akazirengaho, aba adafite Imaana mu mutima we. Naho umuntu weemera izo nyigiisho, uwo ni we ufite ubumwe n'Imaana Daata n'Umwana.10Nihagira ubaazaaho atazanye inyigiisho za Kristo, ntimuzamwakire iwaanyu. Ntimuzaanamubwire muti, “Ni amahoro,”11kuko uwaakiira umuntu nk'uwo aba afatanyije na we mu mirimo ye mibi.Umusoozo
12Nuubwo mfite byinshi byo kubandikira, sinshatse kubibamenyeesha nkoreesheje urupapuro n'ikaramu ahuubwo niringiye ko nzaaza nkavugana namwe amaaso ku yandi, kugira ngo umunezeero waacu wuuzure.13Abaana ba mwene nyoko watooranyijwe baragutaasha.Bible Society of Uganda