1YOHAANA5

Gutsinda kuzanwa no Kwizeera

1Umuntu weese wiizeera ko Yesu ari Kristo, aba ari umwana w'Imaana kandi umuntu weese ukunda umubyeyi akunda n'umwana.2Iyo dukunze Imaana kandi tukuubahiriza amategeko yaayo, ni bwo tumenya ko dukunda abaana b'Imaana.3Kuko urukundo rw'Imaana ari ukuubahiriza amategeko yaayo. Kandi amategeko y'Imaana ntaabwo arusha,4kuko umuntu weese wabyawe n'Imaana ashobora kuneesha isi. Kandi tunesha isi n'ukwizeera kwacu.5Mbese ni nde washobora gutsinda isi? Ni uwo weese wiizeera yuuko Kristo ari Umwana w'Imaana.

Ubuhamya ku Mwana w'Imaana

6Yesu Kristo yabatijwe n'amaazi kandi yamennye amaraso ye igihe apfa. Ntiyaaje ku bw'amaazi yoonyine ahuubwo ni ku bw'amaazi n'amaraso, Umwuka ni we umutangaho ubuhamya kandi Umwuka ni ukuri.7Hari ibimenyeetso bitatu bibihamya:8Umwuka, amaazi n'amaraso. Kandi ibi nk'uko ari bitatu birahuuje.9Niiba twemera ubuhamya bw'abantu, ubw'Imaana bwo burahebuuje, kuko yahamije ibyerekeye Umwana waayo.10Abo beemera Umwana w'Imaana ni bo bafite ubwo buhamya mu mitima yaabo. Ariko abateemera Imaana baba bayiise umunyabinyoma kuko bateemera ubuhamya Imaana yatanze ku Mwana waayo.11Kandi ubu ni bwo buhamya; Imaana yaduhaaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana waayo.12Ufite Umwana w'Imaana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imaana ntaabugingo afite.

Ubugingo Buhoraho

13Mbandikiye ibi mwebwe abizeera izina ry'Umwana w'Imaana, kugira ngo mumenye yuuko mufite ubugingo buhoraho.14Kandi ubu dushize amanga imbere y'Imaana, kuko tuuzi neeza yuuko iduha ico tuyisabye coose gihuuje nuuko ishaaka.15Kandi niiba tuuzi neeza yuuko Imaana itwumva iyo tuyisabye, tuuzi ko iduha ico tuyisabye.
16Nuubona umuvandimwe waawe akora icaaha kitamwiciisha, umusengere ku Maana kugira ngo imuhe ubugingo, niiba koko ico caaha atari ico kumwiciisha. Ariko hariho icaaha ciiciisha, beene uwo simvuga ko mumusabira.17Ubukozi bw'ibibi bwose ni icaaha, ariko hari icaaha kiticiisha.
18Tuuzi yuuko abaabyawe n'Imaana badakora ibyaha ahuubwo Umwana w'Imaana arabarinda, umwanzi ntaabakoreho.
19Tuuzi yuuko turi abaana b'Imaana nuubwo isi yoose iri mu maboko y'umubi.
20Tuuzi yuuko Umwana w'Imaana yaaje kandi akaduha gusobaanukirwa Imaana y'ukuri. Ndetse turi umwe niyo Maana y'ukuri n'Umwana waayo Yesu Kristo. Ni yo Maana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.
21Baana banje, mwirinde ibigirwamaana.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682