2 ABAKORINTO6
1Ubwo dukorana n'Imaana, turabinginga kugira ngo mwegupfuusha ubusa ubuntu bwayo.2Kuko iravuga iti,“Mu gihe gikwiriye, narakumviise,ku munsi w'agakiza, naragutabaaye.”Noone reero, dore, iki ni co gihe gikwiriye, uyu ni wo munsi wo gukirizwamo!3Twirinda gushira igisiitaaza mu nzira y'umuntu weese, kugira ngo umurimo dukora utagira umugayo.4Ahuubwo mu byo dukora byose, tugerageza kwerekana yuuko turi abagaragu b'Imaana, mu kwihangaanira caane amakuba, imibabaro n'ibyago.5Twarakubiswe, turafungwa, duteerwa n'imidugararo, dukora ubudatuuza, turaara tudasinziiriye ndetse dushonje,6muri ibyo byose turangwa n'ubuziranenge, ubwenge, kwihangaana, n'ineeza, tuyobowe n'Umwuka Weera tukagira urukundo nyakuri.7Twamamaza ubutumwa bw'ukuri, tuyobowe n'imbaraga z'Imaana. Dufite intwaro yo gukiraanuka ari yo turwaniisha kandi ikaba ingabo idukingira.8Turuubahwa kandi tukagawa, baradusebya kandi bakadushiimagiza, batwita ababeeshi kandi turi abanyakuri,9dusa nk'intamenyekana, kandi tuuzwi neeza, dusa nk'abagiiye gupfa kandi turi bazima, dusa nk'abahanwa ariko ntitwicwe.10Duteerwa agahinda ariko tugahorana ibyishiimo, dusa nk'abakene ariko tugakenuura benshi, dusa nk'abatagira ico bafite ariko nyamara dufite byose.11Nshuti zaacu z'i Korinto, tubabwije ukuri, tubeeruriye ibiri mu mitima yaacu.12Mu mibaanire yaacu namwe, ntitwigeze kureka kwagura imitima yaacu tubagaragariza urukundo tubafitiye, ahuubwo ni mwe mwanze kudukinguurira imitima yaanyu.13Ni yo mpamvu reero inteera kuvugana namwe nk'ubwira abaana be ngo, namwe nimwagure imitima yaanyu kugira ngo mutwituure urukundo twabagiriye.
Turi Urusengero rw'Imaana Nzima
14Ntimukiifatanye n'abatiizeera kandi mudahwanye na bo. Mbese ubukiraanutsi bufite isaano ki n'ubukozi bw'ibibi? Cangwa se, hariho mubaano ki hagati y'umwijima n'umuco?15Mbese Kristo ahuuriye he na Sataani? Cangwa, uwiizeera n'utiizeera bahuuriye kuki?16Mbese Inzu y'Imaana yahuuza ite n'ibigirwamaana? Kuko turi inzu y'Imaana nzima. Nk'uko Imaana yavuze iti,“Nzaatuura mu bantu banjembaane na bo,nzaababeera Imaana,Kandi na bo bambeere umuryango.”17Ni ko Uhoraho avuga ati,“Nimubavemo,nuuko mwitandukanye na bo.Ntihagire ico mukoraho gihumaanya,maze nzaabaakiira.18Nzaababeera umubyeyi,namwe mumbeere abaana,ni ko Uhoraho avuga.”Bible Society of Uganda