2 ABAKORINTO5
1Tuuzi yuuko uyu mubiri ducumbitsemo kuri iyi si ari nk'ihema, ni rizaasenywa, Imaana idufitiye inzu mu ijuru idasenyuka, itaaruubatswe n'amaboko y'abantu kandi ihoraho iteeka.2Igihe tugicumbitse muri iryo hema turatakamba, tukiifuuza kwambikwa imibiri misha ihoraho yo mu ijuru3kugira ngo nitumara kwamburwa uyu mubiri wo ku isi, tudasangwa twambaye ubusa.4Tugicumbitse muri iri hema ryo ku isi, dutaka ku bw'imibabaro ituremeerereye. Si uko twifuuza kwamburwa uyu mubiri, ahuubwo ni uko twifuuza kwambikwa umubiri tuzaahaabwa mu ijuru, kugira ngo uyu upfa usimbuurwe n'udapfa.5Imaana ni yo yaduteguuriye ibyo, iduha Umwuka waayo nk'ikimenyeetso c'umushingo uhamya ko izaabisohoza.6Bityo tukagira ubutwari, tuuzi yuuko iyo turi mu mubiri wo kuri iyi si, tuba dutuuye kure y'Umwami waacu.7Kuko tugenda tuyoborwa no kwizeera, ntituyoborwa n'ibigaragarira amaaso.8Ni koko duhora dushikamye, kandi tukarushaho gukunda ko twakwitandukanya n'uyu mubiri kugira ngo twibaanire n'Umwami waacu Yesu.9Ni co gituma tugamije kumushiimiisha twaba turi aha ku isi cangwa tutayirimo.10Kuko twese tuziitaba imbere ya Kristo guciirwa urubanza, kugira ngo buri umwe ahaabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri ku isi, byaba byiza cangwa bibi.
Kristo ni we Muhuuza Waacu n'Imaana
11Ubu tuuzi gutiinya Nyagasani ico ari co, ni yo mpamvu dukora uko dushoboye ngo ibye tubyemeze abantu. Uko turi koose Imaana iratuuzi, kandi niiringira yuuko namwe ibyacu mubiizi neeza mu mutima.12Ibi simbivuga kugira ngo nongere kubiiyererutsaho, ahuubwo turashaaka kubaha uburyo bwo kuturaata, kugira ngo mubone ico musubiza ba bandi baraata ibigaragarira amaaso bidafite ishingiro mu mutima.13Niiba twarasaze, twasaze ku bw'Imaana, kandi niiba turi bazima, ni mwe bifitiye akamaro.14Duhatwa n'urukundo rwa Kristo, kuko twemera yuuko umwe yapfiiriye boose, ni na ko reero boose baapfuuye.15Koko yapfiiriye boose, kugira ngo ababaho, bekubaho ku bwabo, ahuubwo babeho ku bw'uwo wabapfiiriye akanabazuukira.16Ni co gituma uheereye ubu reero ari ntaamuntu n'umwe tukireeba ngo tumubare dushingiye kuri kamere muntu, n'ubwo na Kristo twigeze kumureeba dukurikije kamere muntu, ubu nti tukimureeba dutyo.17Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha!18Ibyo byose biva ku Maana, yo yiyunze naatwe inyuriye muri Kristo, ikaduha umurimo wo guhuuza abandi bantu na yo.19Kuko Imaana yanyuriye muri Kristo kugira ngo yiiyunge n'abo ku isi boose, ntiyababaraho ibicumuro byabo. Noone naatwe ni ko idushinga ubutumwa bwo guhuuza Imaana n'abantu.20Ubu reero turi intumwa za Kristo, kuko Imaana idukoreesha kubagezaho ubutumwa. Nuuko reero turabinginga mu izina rya Kristo, ngo mwiyuzuze n'Imaana.21Kristo utaarigeze akora icaaha, Imaana yamubazeho ibyaha by'abantu, kugira ngo muri we tubone kuba intungaane imbere y'Imaana.Bible Society of Uganda