1 TIMOTEEYO6
1Abo boose bari ku ngoyi y'ububaata bagomba kwemera ko ba sheebuja bakwiriye icuubahiro coose, kugira ngo hatagira uvuga naabi Imaana n'inyigiisho zaacu.2Abo bafite ba sheebuja biizeera Kristo ntibakabasuuzugure biitwaje ko ari abavandimwe baabo muri Kristo, ahuubwo bagomba kurushaho kubaheereza, kuko abungukira muri iyo mirimo ari abiizeera nk'abo n'abakundwa. Inyigiisho z'Ibinyoma hamwe n'Ubutunzi bw'Ukuri
Dore ibyo ugomba kwigiisha kandi ukaamamaza.3Uziigiisha ibitandukanye kandi ntiyemere amagambo ashitse y'Umwami waacu Yesu Kristo n'inyigiisho zuubahiisha Imaana,4uwo aba ari umwiraasi, kandi utagira ico azi, agakunda impaka z'urudaca n'uruyombo. Ibyo ni byo bivamo ishari, intonganya, gutukana, gukeekanaho ibibi,5n'impaka z'urudaca ziteerwa n'abantu boonoonekaye ubwenge, batakimenya ukuri, bagateekereza yuuko kuba umukristo byabaviiramo inyungu.6Ni koko reero, kuba umukristo birimo inyungu nyinshi, na caane iyo umuntu anyuzwe n'ibyo afite.7Erega ntaaco twazanye mu isi, kandi nta co tuzaayivaanamo.8Noone reero, igihe dufite ibyokurya n'ibyo kwambara, tugomba kunyurwa na byo.9Ariko abo bashaaka kuba abatunzi, bagwa mu mutego maze bagashukwa n'irari, rigatuma barimbuka.10Kuko gukunda isente ni yo nkomooko y'ibibi byose. Abantu bamwe baararikiye ubutunzi, barayoba, ntibongera kwizeera Imaana maze bibaviiramo umubabaro mwinshi.11Ariko wowe muntu w'Imaana, ibyo uje ubyirinda. Uje uharanira ubutungaane, kuubaha Imaana, kwizeera, urukundo, kwihangaana, n'ubwitonzi.12Uje urwana intambara nziiza yo kwizeera, maze wironkere ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe nk'uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe mu ruhame rwa benshi.13Imbere y'Imaana iha byose ubugingo n'imbere ya Kristo Yesu wahamije ku mugaragaro ukwemera kwe imbere ya Pontiyo Pilato, ngutegetse14kuubahiriza itegeko utagira amakemwa n'umugayo kugeza aho Umwami waacu Yesu Kristo azaazira.15Igihe gikwiriye nikigera, Yesu Kristo azaagaragazwa n'Imaana ari yo ikwiriye ishimwe ikaba n'umutegeka weenyine kandi anari we Mwami w'abaami n'Umutware w'abatware.16Ni yo yoonyine idapfa, ikaba mu muco udahangarwa. Ntaamuntu wiigeze kuyibona kandi ntaawe waashobora kuyibona. Icuubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo. Amiina.17Utegeke abatunzi bo muri iki gihe kutiiraata, cangwa ngo bashire ibyiringiro byabo ku butunzi bushira vuba, ahuubwo biringire Imaana iduha ibintu byose mu bwinshi kugira ngo imitima yaacu yizihirwe.18Bagomba gukora neeza, bagakungahara mu bikorwa byiza, babe abanyabuntu, kandi biiteguuye gutanga ku byabo batiitangiiriye itama.19Bityo reero, bazaaba biizigamiye ubutunzi bw'urufatiro rwiza mu gihe kizaaza, kugira ngo babone uko baronka ubugingo nyakuri.20Timoteeyo, uje urinda ico waragijwe. Uje wiirinda amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro n'impaka zo bamwe biibeesha bakiita ubumenyi,21kuko hari bamwe biivuga ko bafite ubwo bumenyi, bikaba byarabateeye kwitandukanya n'inzira yo kwizeera.
Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe.

Bible Society of Uganda