1 TIMOTEEYO5

1Ntukabwire naabi umusaaza, ahuubwo uje uvugana na we nk'umubyeyi, naho abasore uje ubatwara nka beene so,2abakeecuru uje uvugana na bo nka ba nyoko, naho inkumi nka bashiki baawe, kandi byose ubikorane umutima usukuuye.
3Uzaaje wubaha abapfaakazi b'imburabure.4Ariko umupfaakazi aramutse afite abaana cangwa abuuzukuru, bagomba kubanza biigiishwa kwita ku muryango waabo, maze bakiituura ababyeyi baabo ineeza baabagiriye, kuko ibyo ari byo bishiimiisha Imaana.5Umupfakazi w'imburabure wiirwanaho, yiiringira Imaana. Agahora ayiiyambaza no kuyisenga amanywa na ni joro.6Naho umupfaakazi wiibeera mu kudamarara, aba apfuuye ahagaze.7Ibyo na byo uje ubibategeka, kugira ngo babe inyangamugayo.8Kandi umuntu aramutse atareebereye ab'umuryango we, na caane ab'urugo rwe, uwo aba asubiye inyuma mu byo kwizeera Kristo ndetse akaba arutwa n'utiizeera.
9Umugore ugomba gushirwa ku rutonde rw'abapfaakazi, ni uwo utari haasi y'imyaka mirongo itandatu kandi akaba yari yarashingiwe ku mugabo umwe gusa.10Agomba kuba azwiho imirimo myiza, nko kurera abaana be neeza, kwakiira abashitsi mu rugo rwe, akaba yaraheereje abantu b'Imaana aciiye bugufi, agafasha imbabare, kandi agashiishikarira gukora ibikorwa byiza mu buryo bwose.
11Abapfaakazi bakiri bato ntimuzaabashire ku rutonde, kuko iyo irari ryabo ribateeye kureka Kristo, bumva bashaaka kongera gushingirwa,12maze bagashirwaho urubanza rwo kwica amaseezerano yaabo ya mbere.13Byongeye kandi, biiga kuba imburamukoro, bakazereera imihana. Uretse kuba imburamukoro, baba abanyamazimwe no kwiteerera mu bitabafasheho, bakavuga ibidakwiriye.14Ni co gituma nshaaka ko abapfaakazi bato baashingirwa, bakabyara abaana, bakareeberera amago yaabo, kugira ngo badaha abanzi baacu urwitwazo rwo kudusebya.15Koko reero hari bamwe mu bapfaakazi bato baamaze guteeshuka bagakurikira Sataani.16Niiba hari umugore wizeera ufite umuvandimwe w'umupfaakazi, agomba kumufasha, kugira ngo yorohereze itoorero na ryo ribone uko ryafasha abo bapfaakazi b'imburabure.
17Abakuru b'itoorero bayobora neeza, na caane abo baamamaza ijambo ry'Imaana no kwigiisha bakwiriye guhaabwa icuubahiro gikwiriye,18kuko ibyanditswe bivuga ngo, “Ntuugahambiire umunwa w'ikimasa mu gihe kivunga ingano.” kandi ngo “Umukozi akwiriye uruhembo.”Iyo ikimasa gikora, gikwiriwe guhaabwa ibyokurya.19Ntuugapfe kwemera ibyo barega umukuru w'umuryango, keretse abaaye ashinjwa n'abantu babiri cangwa batatu.20Kuri abo bakomeje gukora ibyaha, uje ubahanira imbere y'abandi boose, kugira ngo na bo batiinye.
21Ndakwihanangiriza imbere y'Imaana na Kristo Yesu n'abaamalayika baatooranyijwe, kugira ngo ukurikize aya mabwiriza utagira aho ubogamiye, cangwa ngo ugire uwo ubeera mu byo ukora.22Ntukiihuutire kwimika umuntu kuba umukozi w'Imaana, kandi ntukiivange mu byaha by'abandi, ahuubwo wowe ukomeze kwibeera intungaane.
23Utazongera kunywa amaazi yoonyine, ahuubwo uje unywa na ka divaayi gake kubeera igifu caawe no guhora urwaragurika.
24Ibyaha by'abantu bamwe biragaragara maze bikababanziriza imbere bataraaciirwa urubanza, naho ibyaha by'abandi bigaragara nyuma.25Na ni ko n'imirimo myiza igaragara, kandi iramutse itagaragaye, ntishobora kuguma ihishwe.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682