MATAYO25

1Yesu akomeza kubabwira ati, “Ico gihe Ubwami bw'Imaana buzaagereranywa n'uyu mugani. Abakoobwa cumi baajanye amataara yaabo, baja gusanganira umukwe.2Bataanu muri bo baari abapfaapfa, abandi bataanu baari abanyabwenge.3Abo bapfaapfa baajaanye amataara yaabo, ariko ntibaajaana amavuta yo kongeramo,4ariko abanyabwenge bo bajaana amataara n'amavuta yaayo mu macupa.5Umukwe atinze kuuza, abakoobwa boose batangira guhunikiira, barasinziira.6Ariko n'ijoro mu gicuku, haba urusaku bati, ‘Umukwe araaje! Nimusohoke muje kumusanganira!’7Nuuko abakoobwa boose barabaduka, batungaanya amataara yaabo.8Abapfaapfa babwira abanyabwenge bati, ‘Muduhe ku mavuta y'itaara yaanyu kuko amataara yaacu agiiye kuzima.’9Ariko abanyabwenge barabahakanira bati, ‘Ntibishoboka! Ntiyaadukwira twese, ahuubwo byaba byiza mugiiye mu bacuruuzi mukiigurira ayaanyu.’10Ariko bagiiye kuyagura, umukwe araaza, abari biiteguuye binjirana na we mu nzu y'ubukwe, nuuko urugi rurakingwa.11Haanyuma baabakoobwa b'abapfaapfa bagarutse, barahamagara bati, ‘Daatabuja, daatabuja, dukinguurire.’12Na we arabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri, simbaazi!’ ”13Nuuko Yesu arababwira ati, “Mube maaso, kuko mutaazi umunsi cangwa igihe Umwana w'Umuntu azaazira.

Umugani w'Abagaragu Batatu

14Ubwami bw'Imaana bwagereranywa n'uyu mugani. Haabaayeho umugabo washaatse kuja ku rugendo, ataraagenda ahamagara abagaragu be, abaha kureeberera ibintu bye.15Umwe amuha italanta itaanu, undi ebyiri, undi imwe, buri umwe amuha akurikije uko ashoboye. Haanyuma aragenda.16Ako kaanya uwahaawe italanta itaanu aja kuzikoreesha, yunguka izindi itaanu.17Uwahaawe italanta ebyiri na we yungukamo izindi ebyiri.18Ariko uwahaawe italanta imwe aragenda acukura icoobo mu taka atabamo italanta ya sheebuja.19Nyuma y'igihe kireekire sheebuja w'abo bagaragu araaza, ahamagara abagaragu be kugira ngo bamurike ibyo yabasigiye.20Umugaragu wahaawe italanta itaanu araaza, aramubwira ati, ‘Daatabuja, wampaaye italanta itaanu, dore nungutsemo izindi talanta itaanu.’21Sheebuja aramusubiza ati, ‘Wakoze mugaragu mwiza kandi wiringirwa, wabaye umwiringirwa mu bintu bike, nzagushinga ibisumbaho, ngwino wiishiimane na shoobuja!’22Uwahaawe italanta ebyiri na we araaza abwira sheebuja ati, ‘Daatabuja wampaaye italanta ebyiri, dore nungutsemo izindi talanta ebyiri.’23Sheebuja aramusubiza ati, ‘Nuuko mugaragu mwiza kandi wiringirwa, wabaaye umwiringirwa mu bintu bike, nzagushinga ibisumbaho, ngwino wiishiimane na shoobuja!’24Naho uwahaawe italanta imwe araaza, aravuga ati, ‘Daatabuja, namenye ko uri umuntu utagira imbabazi, usaaruura aho utaabibye, ukaanura aho utaanitse.25Bityo reero naratiinye, ndagenda mpisha italanta yaawe mu taka. Dore fata ibyawe!’26Ariko sheebuja aramusubiza ati, ‘Wa mugaragu mubi we kandi w'umunebwe! Wari uzi ko nsaaruura aho ntaabibye kandi nkaanura aho ntaanitse?27Wari ukwiriye kuba warashize italanta yanje mu bbanka, maze naagaruka nkabona ibyanje n'amagoba yabyo.28Noone nimuyimwake, muyiheereze ufite italanta cumi.29Kuko umuntu weese ufite, azongereerwa byinshi, naho udafite na busa azaakuurwaho na gake yari afite.30Naho uyu mugaragu utagira ico amaze, nimumujugunye hanze mu mwijima, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo.’
31Igihe Umwana w'Umuntu azaagaruka mu cuubahiro ashagawe n'abaamalayika, aziicara ku ntebe ye y'Ubwami.32Amahanga yoose azaateeranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu, nk'uko umushumba atandukanya intaama n'ihene.33Intungaane azaazishira iburyo bwe naho abanyabyaha bashirwe ibumoso.34Nuuko reero, Umwami azaabwira abari iburyo bwe ati, ‘Nimuuze abo Daata yahaaye umugisha muragwe ubwami bwabateguuriwe uheereye ku kuremwa kw'isi,35kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite imyota mumpa ico kunywa, nari mu rugendo murancumbikira,36nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransuura, nari mu gihome muuza kundeeba.’37Nuuko intungaane nazo zizaamubaza ziti, ‘Nyagasani, twakuboonye ryari ushonje tukagufungurira, cangwa ufite imyota tukaguha ico kunywa,38uri mu rugendo tukagucumbikira, cangwa wambaye ubusa tukakwambika?39Ni gihe ki twakuboonye urwaye cangwa uri mu gihome tukaaza kugusuura?’40Nuuko Umwami azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ibyo mwakoreye umwe mu bavandimwe banje baciiye bugufi, burya ni nje mwabikoreraga.’41Nuuko azaabwira n'abari ibumoso ati, ‘Nimumve iruhande, mwabivume mwe, muje mu muriro w'iteeka wateguuriwe Sataani n'abaamalayika be,42kuko nari nshonje, ntimwamfungurira, kandi nari mfite imyota ntimwampa ico kunywa,43nari mu rugendo ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa, ntimwampa ico kwambara, nari ndwaye kandi ndi mu gihome, ntimwansuura.’44Nuuko na bo bazaamusubiza bati, ‘Nyagasani, ni gihe ki twakuboonye ushonje cangwa ufite imyota, uri mu rugendo wifuza ubufasha, wambaye ubusa, cangwa urwaye cangwa uri mu gihome ntitugufashe?’45Nawe azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko, ibyo mutaakoreye umwe mu bantu banje baciiye bugufi, ni nje mutaabikoreye.’46Abo bazaaja aho bazaahanirwa iteeka ryose, naho intungaane zije mu bugingo buhoraho iteeka.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682