IBYAKOZWE N'INTUMWA24

1Hashize iminsi itaanu, Umuheerezabitambo mukuru wiitwa Ananiya agera i Kayisaariya, ari kumwe na bamwe mu bakuru b'imiryango, hamwe n'uwo kubaburanira wiitwaga Teritulo, babwira umutegetsi ibyo barega Pawulo.2Pawulo bamuzanye, Teritulo atangira kumurega avuga ati,
“Nyakubahwa Felekisi, ni wowe dukeesha aya mahoro tumaze igihe kinini dufite, kandi n'ibyavuguruwe muri iki gihugu ni ku bw'umwete waawe wo kureeba ibiri imbere.
3Ibi tubyakiiza yombi aho turi hoose iminsi yoose kandi turabigushiimira caane.4Ariko ntakurambiye, ndakwinginze ngo utwihangaanire wumve ibyo tukubwira muri make nk'uko ubisanganywe.5Uyu muntu twasanze ari icaago, kandi ari n'umunyarugomo mu Bayuuda boose ku isi yoose kandi ni we uyoboye agatsiko k'inyaduka z'aba Nazaareeti.6Ndetse yagerageje guhumaanya Inzu y'Imaana nuuko turamufata.7[ Kandi twari dukwiriye kuba twaramuciriye urubanza twebwe ubwacu dukurikije amategeko, ariko umusirikare mukuru wiitwa Lusiya aza n'imbaraga aramutwaka. Ategeka abaamuregaga kwitaba imbere yaawe.]8Nuumara kumucondoza, ushobora kumenya neeza ibyo tumurega byose.”9Abayuuda bafatanya na we mukurega Pawulo bahamya ko ibi byose ari ukuri.
10Umutegetsi Felekisi amaze kumureebura ngo agire ico avuga, Pawulo aravuga ati,
“Biineejeeje kwireguura imbere yaawe kuko nzi neeza ko umaze imyaka myinshi uciira ab'iki gihugu imanza.
11Nk'uko ubwawe ushobora kumenya, nti haari haashira iminsi cumi n'ebyiri ngiiye kuramiriza i Yerusaalemu.12Ntibiigeze basanga hari uwo tuja impaka mu Nzu y'Imaana cangwa ngo basange hari agasasamaro nteeza mu bantu bo mu masinagoogi cangwa mu tawuni nkuru yoose.13Kandi ntibashobora kuguhamiriza ibyo bandega aka kaanya.14Nyamara ico neemera imbere yaawe, ni uko nkorera Imaana ya ba sogokuruza nkurikije Inzira aba biita agatsiko k'abaayobye, kandi nkaba niizeera ibyanditswe mu mategeko byose n'ibyanditswe n'abahanuuzi.15Mfite ibyiringiro mu Maana, ibyiringiro byo na bo biizeera ko hazaabaho izuuka ry'abakiraanutsi n'abakiraanirwa.16Ni co gituma igihe coose mparanira kugira umutimanaama imbere y'Imaana n'imbere y'abantu.
17Nyuma yo kumara imyaka myinshi, nagarutse i Yerusaalemu nzaniye umuryango waacu imfashanyo z'abakene no gutamba ibitambo.18Igihe nari ngikora ibyo, bansanga mu Nzu y'Imaana maze kwihumaanura kandi ari ntaabantu benshi turi kumwe ntaan'agasasamaro kahari.19Ariko Abayuuda bamwe bava mu gice c'Asiya baariho mu Nzu y'Imaana, nibo baagombaga kuba bari hano imbere yaawe bakandega, niiba hari ico banshinja.20Cangwa se aba bagabo bari aha ni bavuge icaaha bansanganye igihe mpagarara imbere y'urukiiko,21keretse niiba ari iri jambo navugiye imbere yaabo nti, ‘Ukuzuuka kw'abaapfuuye ni ko kunzanye imbere yaawe uyu umunsi.’ ”
22Nuuko Felekisi wari uzi neeza iby'iyo Nzira, asuubika urubanza avuga ati, “Lusiya mukuru w'abasirikare naaza, niho nzarangiza ibyanyu.”23Ategeka umutware utegeka abasirikare ijana kuba ashize Pawulo mu gihome, ariko akamuha umudendeezo no kutabuza inshuti ze kuuza kumureebereera.
24Hashize iminsi, Felekisi azana n'umugore we Durusira wari Umuyuudakazi, atumaho Pawulo maze yumviriza ibyo avuga bifashe ku kwizeera Kristo Yesu.25Kandi igihe yamugaaniriraga ibyerekeye ubutabeera, kwifata, hamwe n'ibyo guciirwa urubanza dutegereje, Felekisi agira ubwoba maze aramubwira ati, “Ba ugiiye, ninongera guteguuka, ndagutumaho.”26Icakora muri ibi byose, Felekisi yiringiraga ko ahaari Pawulo yamutugira, ni co caatumaga amutumishaho kenshi akaganiira na we.
27Hashize imyaka ebyiri, umutegetsi Felekisi asimburwa na Porukiyo Fesito, kandi kuko Felekisi yashaakaga kuneezeeza Abayuuda, asiga Pawulo mu gihome.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682