MATAYO24

Yesu Avuga Ibyerekeye Gusenyuka kw'Inzu y'Imaana

1Ubwo Yesu yavaga mu Nzu y'Imaana, arikugenda, abiigiishwa be baramusanga maze bamwereka imyubakire y'Inzu y'Imaana.2Nuuko arababaza ati, “Ntimureeba ibi byose? Ndababwira ukuri yuuko aha hatazaasigara ibuye rigeretse ku rindi, byose bizaajugunywa haasi.”

Ibyerekana Imperuuka y'Isi

3Yesu yiicaye ku musozi wa Elayoni, abiigiishwa baaza aho ari biihereereye, baravuga bati, “Tubwire, ibyo bizaaba ryari, ni kimenyeetso ki kizeerekana kuuza kwawe hamwe n'imperuuka y'isi?”
4Arabasubiza ati, “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya.5Kuko benshi bazaaza mu izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo!’ Kandi bazaayobya benshi.6Muzumva intambara n'impuuha z'intambara, ariko ntimuzaakuuke umutima, kuko ibi bitazaabura kubaho, ariko si byo herezo.7Igihugu kizaateera ikindi, kandi ubwami buteere ubundi, hazaabaho inzara n'imishitsi mumyanya myinshi,8ibyo byose bizaaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umubyeyi yenda kubyara.

Yesu Avuga ku Byerekeye Gutootezwa

9Ico gihe muzaatangwa ngo mutootezwe, ndetse mwicwe, kandi ibihugu byose bizaabanga ku bw'izina ryanje.10Maze benshi bazaagwa, bagambaanirane kandi bangane.11Abahanuuzi b'ibinyoma bazaaduka kandi bayobye benshi.12Kandi ku bwo kwiyongera k'ubugome, urukundo rwa benshi ruzaakonja.13Ariko uziihangaana kugeza ku mperuuka azaakizwa.14Kandi ubu Butumwa Bwiza bw'Ubwami buzaamamazwa mu isi yoose, bubeere amahanga yoose ubuhamya, nuuko imperuuka iheereko ize.

Ikizira Kirimbura

15Nimuzaabona ikizira kirimbura gihagaze aheera, nk'uko byahanuuwe n'umuhanuuzi Daniyeli (ubisoma abyitondere),16maze abazaaba bari i Yudeeya bahungire ku misozi,17uzaaba ari heejuru y'inzu yekuzaamanuka ngo ajaane ikiri mu nzu,18n'uzaaba ari mu murima yekuzaasubira inyuma gushikiira umwambaro.19Muri iyo minsi, abagore batwite n'abari konsa bazaabona ishano.20Musenge kugira ngo ico gihe co guhunga kitazaabaho mu minsi y'imbeho cangwa ku Isaabato.21Kuko muri iyo minsi hazaabaho kubabara caane, kutigeze kubaho kuva kukuremwa ku isi kugeza ubu kandi ntikuzongera kubaho ukundi.22Kandi Imaana iyo itagabanya iyo minsi nta wari kuzaarokoka, ariko ku bw'abo yiitooranyirije, iyo minsi izaagabanywa.23Nuuko nihagira ubabwira ati, ‘Dore, hano hari Kristo!’ Cangwa ati, ‘Dore, ari hariya!’ Ntimuzaabyemere.24Kuko hazaaduka abiiyita Kristo n'abahanuuzi b'ibinyoma kandi bakore ibimenyeetso n'ibitangaaza, kugira ngo babayobye, ndetse nibishoboka bayobye n'abo Imaana yiitooranyirije.25Murumve! Dore mbibamenyeesheje bitari byaba.
26Nuuko nibababwira bati, ‘Dore, ari mu butaayu,’ ntimukajeyo. Ni bababwira bati, ‘Dore, ari mu nzu, ntimuzaabyemere.’27Nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuuba ukagera iburengerazuuba, ni ko no kuuza k'Umwana w'Umuntu kuzaaba.28Aho intumbi iri hoose, ni ho ibisiiga biteeranira.

Kuuza k'Umwana w'Umuntu

29Bidatinze, nyuma y'iyo minsi y'imibabaro, izuuba riziijima, n'ukwezi ntikuzaava, inyenyeeri zizaagwa ziva mu kireere, n'imbaraga zo mu kireere zizanyeganyezwa.30Nuuko ikimenyeetso c'Umwana w'Umuntu kizaaboneka mu ijuru, kandi amooko yoose yo ku isi azaacura umuboroogo, maze babone Umwana w'Umuntu aziye ku bicu byo mu ijuru afite imbaraga n'ikuzo ryinshi.31Azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z'isi, bavuze impanda iranguruye, bakungaanye abo yatooranyije, uheereye aho isi itangiriye ukageza aho irangiriye.

Inyigiisho y'Igiti Ciitwa Umutiini

32Reka igiti ciitwa umutiini kitwigiishe isomo. Iyo amashami yaaco ashishe akameraho amababi, mumenya yuuko igihe kiba kiri bugufi guhinduka.33Nuuko reero, nimubona ibi byose, mumenye yuuko Umwana w'Umuntu ari haafi, kandi ko ageze ku irembo.34Ndababwira ukuri yuuko, ab'iki gihe batazaashiraho mbere yuuko ibi byose biba.35Ijuru n'isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.

Mube Maaso

36Ariko ibyerekeye uwo munsi n'isaaha ntaawe ubiizi, naaho baaba abaamalayika bo mu ijuru, cangwa Umwana, keretse Daata wenyine.37Uko mu minsi ya Nowa byari bimeze, ni ko no kuuza kw'Umwana w'Umuntu kuzaaba.38Nk'uko baari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, abantu baararyaga, kandi bakanywa, abagabo baararongoraga, abagore bagashingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,39ariko ntibaabimenya kugeza aho umwuzure waaziye ukabajaana boose, ni ko no kuuza k'Umwana w'Umuntu kuzaaba.40Uwo munsi abantu babiri bazaaba bari mu murima, umwe azaajanwa, undi asigare.41Abagore babiri bazaaba basya hamwe, umwe azaajanwa, undi asigare.42Nuuko reero mube maaso, kuko mutaazi umunsi wo Umwami waanyu azaazira.43Ariko ibi mubimenye, iyo nyir'urugo aza kumenya igihe c'ijoro umujuura azaaziramo, yaakabaaye maaso ntamwemerere kwinjira mu nzu ye.44Namwe mwiteguure, kuko Umwana w'Umuntu azaaza igihe mudateekereza.

Umugani w'Umugaragu Wiringirwa n'Umugaragu w'Umuhemu

45Mbese ni nde mugaragu w'umwiringirwa kandi ufite ubwenge? Ni uwo sheebuja yasigiye kuja aheereza abandi bagaragu ibyokurya mu gihe gikwiriye.46Hahiirwa umugaragu wo sheebuja azaagaruka agasanga ari gukora ibyo yamushinze.47Ndababwira ukuri yuuko, azamwegurira ibintu bye byose.48Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati, ‘Daatabuja aratinze,’49maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be, no gusangira n'abasinzi,50sheebuja azaagaruka igihe umugaragu we adateekereza kandi ataazi.51Azaamuhana yihanikiiriye , amushire aho indyarya ziri, aho bazaarira kandi bagahekenya ameenyo.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682