ABAHEBURAAYO3

Yesu aruta Moose

1Nuuko reero bavandimwe, intungaane dufatanyije umuhamagaro uva ku Maana, muzirikane ko Yesu, Intumwa kandi Umuheerezabitambo Mukuru w'ibyo twizeera,2yari umwiringirwa ku Maana yamutooranyije nk'uko na Moose yari umwiringirwa mu nzu y'Imaana.3Nyamara Yesu akwiriye guhaabwa ikuzo kuruta Moose nk'uko umwubatsi abona icuubahiro kiruta ic'inzu ubwayo.4Kuko inzu yoose igira uwayubatse, ariko umwubatsi w'ibintu byose ni Imaana.5Moose yari umwiringirwa nk'umugaragu mu nzu y'Imaana yoose kugira ngo agaragaze ibyo Imaana yari kuzaavuga nyuma y'igihe.6Ariko Kristo we ni umwiringirwa nk'Umwana ushinzwe gutegeka inzu y' Imaana. Iyo nzu y'Imaana ni twe turamutse tugize ubutwari kandi tugakomerera mu byo twiringiye.

Uburuhuukiro bw'Abantu b'Imaana

7Nuuko reero nk'uko Umwuka Weera avuga,“Nimwumva ijwi ry'Imaana uyu munsi,8ntimwinangire imitima nk'uko baasogokuruza babigenjeje, bakangomeraubwo bangeragezaga bari mu butaayu.9Baasogokuruza baarangerageje, ni ko Imaana ivuga,nuubwo bari baaraboonye ibikorwa byanje kumara imyaka mirongo ine.10Ni co caatumye ngirira uburaakari ab'ico gihe nkavuga nti,‘Imitima yaabo ihora iyoba,kandi ntibaraamenya imigenzereze yanje.’11Nuuko mu buraakari bwanje ndiirahira nti,‘Ntibazinjira mu buruhuukiro bwanje.’ ”
12Nuuko reero bavandimwe, mwirinde kugira ngo hatagira umuntu n'umwe muri mwe ugira umutima mubi utiizeera, ukamuteera kwitandukanya n'Imaana nzima.13Ahuubwo mukomezanye buri munsi, igihe coose hakiri “uyu munsi” kugira ngo hatagira umuntu n'umwe muri mwe winangira umutima abiteewe n'uburiganya bw'icaaha.14Kuko twabaaye umwe na Kristo, niiba koko dukomerera mu byiringiro byacu bya mbere kugeza ku mperuuka.
15Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo:“Nimwumva ijwi ry'Imaana uyu munsi,ntimwinangire imitima nk'uko baasogokuruza baari bamezeigihe baagomeye Imaana.”
16Noone se ubu ni ba nde bumviise ijwi ry'Imaana kandi bakarenga bakayigomera? Si abo boose baavuuye muri Igiputi bayobowe na Moose?17Ariko se ni ba nde Imaana yaraakariye kumara imyaka mirongo ine? Si abo baakoze ibyaha, imirambo yaabo igahera mu butaayu?18Kandi se ni ba nde Imaana yiirahiye ko batazinjira mu buruhuukiro bwayo, niiba atari abanze kuyumvira?19Noone reero tubona ko bataashoboye kwinjira muri bwo biteewe no kuteemera kwabo.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682