1YOHAANA3

Abaana b'Imaana

1Nimureebe urukundo ruhebuuje Daata yadukunze rwatumye twitwa abaana b'Imaana, kandi koko turi bo. Impamvu ituma ab'isi batatuuzi nuuko batiigeze kumumenya.2Bakundwa, ubu turi abaana b'Imaana kandi ico tuzaaba co ntikiraamenyeekana. Ariko ico tuuzi ni uko ubwo Yesu aziiyerekana tuzaamera nka we kuko tuzaamureeba uko ari.3Kandi umuntu weese ufite ibyo byiringiro muri Kristo yiiyeze nk'uko Kristo ari uweera.
4Umuntu weese ukora icaaha aba yiishe itegeko ry'Imaana kandi gukora icaaha n'ukwica itegeko.5Muuzi neeza yuuko Kristo yazanywe no gukuuraho ibyaha kandi nta caaha yiigeze akora.6Umuntu weese ukora ico Kristo ashaaka ntaakora icaaha, ahuubwo ukomeza gukora icaaha aba ataaramuboonye cangwa ataraamumenya.
7Baana banje, ntihakagire umuntu ubayobya. Umuntu weese ukora ibitungaanye aba ari intungaane nk'uko na Kristo ari intungaane.8Umuntu weese ukora icaaha aba ari umwana wa Sataani, kuko Sataani yahoze ari umunyabyaha uheereye mbere na mbere. Umwana w'Imaana yahishuuriwe kugira ngo atsembe imirimo ya Sataani.
9Abaana b'Imaana boose ntibakora ibyaha kuko imbuto y'Imaana iguma muri bo. Ntibakora ibyaha kuko ari abaana b'Imaana.10Intandukano y'abaana b'Imaana hamwe n'abaana ba Sataani ni iyi, abo boose badakora ibitungaanye cangwa ntibakunde beene se, ntaabwo ari abaana b'Imaana.

Mukundane

11Ubu ni bwo butumwa mwumviise kuva mbere na mbere yuuko dukwiriye gukundana.12Ntitumere nka Kayini wari uwa Sataani maze akiica murumuna we. Mbese ni iki caatumye yiica murumuna we? Ni uko ibikorwa bye byari bibi kandi ibya murumuna we ari byiza.
13Bavandimwe, ntimugatangaazwe n'uko ab'isi babanga.14Tuuzi neeza yuuko twavuye mu rupfu tugashirwa mu bugingo biteewe nuuko dukundana. Umuntu weese udakunda aguma mumbaraga z'urupfu.15Umuntu weese udakunda umuvandimwe we aba ari umwicanyi, kandi muuzi yuuko abiicanyi batazaabona ubugingo buhoraho.16Igituma tumenya urukundo ico ari co n'uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.17Mbese ni gute umuntu ufite ubutunzi bw'isi ariko akaba ataafasha umuvandimwe we ubukeneye avuga ko akunda Imaana?18Baana banje, ntimukundane mu magambo no ku rurimi gusa ahuubwo mukundane mu kuri no mu bikorwa.

Kugira Ubutwari Imbere y'Imaana

19Uko ni ko tuzaamenya ko turi ab'ukuri. Ni na ko tuzaashobora guhagarara imbere y'Imaana nta co dutiinya.20Igihe coose imitima yaacu iduciira urubanza, tumenya yuuko Imaana isumba imitima yaacu kandi ikamenya buri kimwe.21Bakundwa, igihe imitima yaacu idafite ico idushinja, tuba dushize amanga imbere y'Imaana,22kandi duhaabwa ico dusabye kuko twubahiriza amategeko y'Imaana no gukora ibiyishiimiisha.23Ico idutegeka ni ukwizeera Umwana waayo Yesu Kristo no gukundana nk'uko yadutegetse.24Abubahiriza amategeko y'Imaana baguma muri yo, na yo ikaguma muri bo. Kandi ikitugaragariza yuuko iri muri twe, n'Umwuka yaduhaaye.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682