MATAYO16

Abayuuda Basaba Yesu Ikimenyeetso

1Abafarisaayo n'Abasadukaayo baraaza, basaba Yesu kubeereka ikimenyeetso kivuuye mu ijuru kugira ngo bamutege.2Arabasubiza ati, “Muri iki gihugu iyo bugoroobye, muravuga muti, ‘Haraba umuco kuko ijuru ritukura.’3Naho mu gitondo muti, ‘Haraba umuvumbi uyu munsi, kuko ijuru ritukura kandi ryijimye.’ Muuzi neeza kureeba ikireere mukamenya niiba haraba umuco cangwa umuvumbi, ariko ntimushobora kumenya ibimenyeetso by'ibihe.4Abantu b'iki gihe c'ubugizi bwa naabi n'ubutamenya Imaana barashaaka ikimenyeetso, ariko ntaakimenyeetso bazaabona keretse ica Yona.” Nuuko abasiga aho aragenda

Umusemburo w'Abafarisaayo n'Abasadukaayo

5Abiigiishwa ba Yesu bageze haakurya, baari biibagiwe kujaana imigaati.6Yesu arababwira ati, “Murabe maaso, kandi mwirinde umusemburo w'Abafarisaayo n'uw'Abasadukaayo.”7Bo reero baravugana bati, “Ni uko tutaazanye imigaati.”
8Nuuko Yesu amaze kubimenya, arababwira ati, “Mwa beemera gato mwe, kuki muvuga ibyerekeye uko mutaazanye imigaati?9Na n'ubu ntimuraasobaanukirwa? Ntimwibuka ya migaati itaanu ku bantu ibihumbi bitaanu, kandi haasigaye ibisobane bingaahe?10Cangwa ya migaati irindwi ku bantu ibihumbi bine, kandi haasigaye ibisobane bingaahe?11Mushobora mute kudasobaanukirwa ko atari imigaati navugaga? Mwirinde imisemburo y'Abafarisaayo n'Abasadukaayo!”
12Nuuko basobaanukirwa ko ataababwiraga kwirinda umusemburo w'imigaati, ahuubwo ko ari ukwirinda inyigiisho z'Abafarisaayo n'iz'Abasadukaayo.

Peetero Ahamya ko Yesu ari Umwana w'Imaana

13Nuuko Yesu ageze mu gice c'i Kayisaariya ya Filipo, abaza abiigiishwa be ati, “Abantu bavuga ko Umwana w'Umuntu ari nde?”
14Baramusubiza bati, “Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cangwa ngo uri umwe mu bahanuuzi.”
15Yongera kubabaza ati, “Ariko se mwebwe muvuga ko ndi nde?”
16Simooni Peetero aramusubiza ati, “Uri Kristo , Umwana w'Imaana nzima!”
17Yesu aramubwira ati, “Urahiirwa Simooni mwene Yona! Kuko atari umuntu wabiguhishuuriye, ahuubwo ni Daata uri mu ijuru.18Kandi ndakubwira, ko uri Peetero kimenyeesha Urutare, kandi kuri urwo rutare ni ho nzubaka Itoorero ryanje, ndetse n'imbaraga z'urupfu ntizizaarishobora.19Nzaaguha ibishumuruzo by'Ubwami bw'ijuru, kandi ico uzaaboha mu isi, kizaaba kiboshwe no mu ijuru, kandi ico uzaabohoora mu isi kizaaba kibohoowe no mu ijuru.”
20Nuuko yihanangiriza abiigiishwa be kutagira uwo babwira ko ari we Kristo.

Yesu Avuga ko Azaapfa Akazuuka

21Uheereye ubwo, Yesu atangira kumenyeesha abiigiishwa be ko ari ngombwa kuja i Yerusaalemu, akababazwa caane n'abakuru b'imiryango n'abatware b'abaheerezabitambo n'Abiigiishamategeko, bakamwica, maze ku munsi wa gatatu akazuurwa.
22Nuuko Peetero aramwihereerana maze atangira kumucaaha ati, “Ibyo biragatsindwa, Nyagasani! Ibi ntibikakubeho.”
23Ariko we arahinduka maze abwira Peetero ati, “Mva iruhande Sataani! Umbereye igisiitaaza, kuko ibiteekerezo byawe bitavuuye ku Maana ahuubwo ni iby'abantu.”

Umusaraba no Kwiyanga

24Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Niiba hari ushaaka kunkurikira, niyiyange maze aheeke umusaraba we ankurikire.25Kuko abashaaka gukiza ubugingo bwabo bazaabubura, naho uzaabura ubugingo bwe ku bwanje azaabubona.26Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi ariko agataakaza ubugingo bwe? Cangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki?27Kuko Umwana w'Umuntu agiiye kuuzaagarukana n'abaamalayika be ari mu ikuzo rya Se, maze agororere umuntu weese akurikije ibyo yakoze.28Ndababwira ukuri yuuko, hari bamwe bahagaze hano batazaapfa bataboonye Umwana w'Umuntu aziye mu cuubahiro c'Ubwami bwe.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682