1 PEETERO1
Indamutso
1Njeewe Peetero, intumwa ya Yesu Kristo,ndabandikiye mwebwe abo Imaana yatooranyije, bari mu buhungiro baataataaniye mu bice bya Ponto, Galatiya, Kapadokiya, Asiya hamwe na Bituniya.2Imaana Daata yabatooranyije nk'uko yari yarabiteguuye kandi mwezwa n'Umwuka Weera kugira ngo mwumvire Yesu Kristo kandi mwezwe n'amaraso ye.
Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe.
Ibyiringiro Bizima
3Nihasingizwe Imaana, ari we Se w'Umwami waacu Yesu Kristo! Ku bw'imbabazi zaayo nyinshi, yaduhaaye ubugingo busha ubwo yazuuye Kristo Yesu mu baapfuuye. Ubu nibwo butwuzuzamo ibyiringiro bizima,4kugira ngo tuzaabone imigisha idashobora kwangirika, kwandura cangwa gucucuka, iyo mwabiikiwe mu ijuru.5Kwizeera Imaana kwanyu gutuma murindwa n'ububaasha bwayo kugeza ubwo muzaabona agakiza kaateguuwe kuzaahishuurwa mu gihe c'imperuuka.6Nimwishiime ku bw'ibyo reero, n'ubwo byaba ngombwa ko ubu mubabazwa n'ibibagerageza umwanya muto.7Ibyo bigeragezo bigamije guhamya ko kwizeera kwanyu ari uk'ukuri. Ni izaahabu yangirika ikebereeshwa umuriro, ni na ko kwizeera kwanyu gusumbya izaahabu agaciiro kugomba kugeragezwa kugira ngo kurame. Nuuko muzaahaabwa ishimwe n'ikuzo, n'icuubahiro igihe Yesu Kristo azaagaragazwa.8Kristo we muramukunda n'ubwo mutaraamubona, kandi n'ubwo mutaamubona ubu, muramwizeera kandi mufite ibyishiimo bitarondooreka,9kuko muba mwakiira ibihembo byo kwizeera kwanyu, ari ko gakiza k'ubugingo bwanyu.10Ibyerekeye ako gakiza, ni byo abahanuuzi baagerageje gukurikirana no gucondooza maze bahanuura ibyerekeye ubuntu Imaana yari kuzaabagirira.11Baagerageje gucondooza ngo bamenye igihe bizaabeera n'uko bizaaba bimeze igihe Umwuka wa Kristo uri muri bo yabeeretse abahamiriza mbere y'igihe ababwira ibyo kubabazwa kwa Kristo n'ikuzo rye rihebuuje azaahaabwa nyuma yaho.12Imaana yahishuuriye abo bahanuuzi yuuko batiikorera ubwabo ahuubwo ko ari mwe bakorera. Ibyo ni byo mumaze kubwirwa n'abaababwirije Inkuru nziiza bayobowe n'Umwuka Weera uva mu ijuru. Ibi ni byo abaamalayika na bo biifuuza kumenya.Guhamagarirwa kuba Intungaane mu Mibeereho
13Nuuko reero ni mwiteguure, kandi mwirinde, mushire ibyiringiro byanyu ku migisha Yesu Kristo azaabaha igihe azaagaragazwa.14Nimube nk'abaana bumvira, kandi mureke gukurikiza irari mwari mufite keera mukiri mu bujiji.15Ahuubwo nk'uko uwabahamagaye ari uweera, namwe ubwanyu mube abeera mu migenzereze yaanyu yoose.16Kuko ibyanditswe bivuga biti, “Nimube abeera, kuko ndi uweera.”17Ubwo mwiyambaza Imaana muyita So, ari we uciira abantu boose urubanza atarobaanura ahuubwo agendera kumikorere yaabo, muje mumutiinya mu minsi musigaranye hano ku isi.18Muuzi yuuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso mbi zaanyu mwarazwe na ba sogokuruza baanyu atari ibintu bita agaciiro nk'ifeeza cangwa izaahabu,19ahuubwo mwacungujwe amaraso ya Kristo y'igiciiro cinshi, nk'ay'umwana w'intaama utagira inenge cangwa ubwandu.20Imaana yari yaratooranyije Kristo isi itaraaremwa, ariko iza kumugaragaza muri ibi bihe bya nyuma ku bwanyu.21Kristo ni we utuma mwemera Imaana yamuzuuye mu baapfuuye kandi imuha ikuzo kugira ngo kwizeera kwanyu n'ibyiringiro byanyu bishingire ku Maana.22Noone reero ubwo mwejejwe mu mitima yaanyu ku bwo kumvira ukuri kugira ngo mugire urukundo nyaarwo rwa kivandimwe, nimukundane caane mubikuuye ku mutima.23Kuko mu ijambo ry'Imaana rizima kandi rihoraho iteeka, mwavuutse bundi busha mutaabyawe n'imbuto ibora, ahuubwo mubyawe n'imbuto ihoraho iteeka.24Kandi byanditswe ngo,“Abari mu mubiri boose bameze nk'ibyatsikandi ikuzo ryabo rikaba nk'iry'ibimori by'ibyatsi.Ibyatsi biraraba,n'ibimori bigahunguka,25ariko ijambo ry'Uhoraho rizaahoraho iteeka.”Iri jambo reero ni ryo Nkuru Nziiza mwamenyeeshejwe.Bible Society of Uganda