ABAROOMA8
Ubuzima Busha mu Mwuka.
1Nuuko reero abari muri Kristo Yesu ntibaciirwaho iteeka.2Kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryadukuuye mu bubaata bw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu.3Ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege z'umubiri, Imaana yarabikoze ubwo yohereje Umwana waayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, ngo abe igitambo c'ibyaha byo abandi baakoze maze aciiraho iteeka ibyaha bya kamere.4Imaana yakoze ibi, kugira ngo gukiraanuka kuuzanwa n'amategeko gusohozwe muri twe abatagengwa na kamere y'umubiri, ahuubwo bagengwa n'Umwuka.5Kuko abo bagengwa na kamere y'umubiri biita ku by'umubiri naho abagengwa n'Umwuka, bo biita ku by'Umwuka.6Kugengwa na kamere y'umubiri biteera urupfu, ariko kugengwa n'Umwuka biizana ubugingo n'amahoro.7Kuko iyo ibiteekerezo by'umuntu bigengwa na kamere y'umubiri, aba ari umwanzi w'Imaana, kuko atumvira amategeko y'Imaana kandi ntanazaabikore.8Kandi burya, abo bagengwa na kamere y'umubiri ntibashobora kuneezeeza Imaana.9Ariko mwebwe ntimugengwa na kamere muntu, ahuubwo mugengwa n'Umwuka ubwo Umwuka w'Imaana aba muri mwe. Umuntu udafite Umwuka wa Kristo ntaaba ari uwe.10Ariko niiba Kristo ari muri mwe, nuubwo umubiri uzaapfa ku mpamvu y'icaaha, Umwuka uzaatuma mubaho ku bwo gukiraanuka.11Niiba kandi Umwuka w'uwazuuye Yesu mu bapfuuye uba muri mwe, Uwazuuye Kristo Yesu azaazuura n'imibiri yaanyu igenewe gupfa ku bw'Umwuka waayo utuuye muri mwe.12Nuuko reero bavandimwe, dufite inshingano, ariko atari iyo kubaho nk'uko kamere muntu yaacu ishaaka ngo tubeho.13Kuko nimubaho mugengwa na kamere muntu muzaapfa, ariko niiba Umwuka ubafasha kureka ibikorwa bya kamere muntu muzaabaho.14Abo boose bayoborwa n'Umwuka w'Imaana, ni bo baana b'Imaana.15Kuko mutaahaawe Umwuka w'ububaata ubasubiza mu bwoba, ahuubwo mwakiiriye Umwuka ubahindura abaana b'Imaana bituma mubwira Imaana muti, “Daata, Daata!”16Umwuka w'Imaana ubwe wemeranya n'umwuka waacu guhamya yuuko turi abaana b'Imaana,17kandi ubwo turi abaana baayo, turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'ibyo Imaana yaseezeranyije bityo reero turi n'abasangira umurage na Kristo niiba tubaana na we ngo tuzaahabwe ikuzo na we.Ikuzo Dutegereje
18Ndeeba ko kubabazwa ducamo muri iki gihe kudakwiriye kugereranywa n'ikuzo tuzaahishuurirwa.19Ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko ngo bireebe guhishuurwa kw'abaana b'Imaana.20Koko reero ibyaremwe byose biriho nta byiringiro, atari ku bushaake bwabyo, ahuubwo ari ku bushaake bw'uwabikoze. Ariko hariho ibyiringiro21yuuko ibyaremwe ubwabyo, umunsi umwe bizaavanwa mu bubaata bw'imbaraga z'urupfu bigasangira umudendeezo w'ikuzo w'abaana b'Imaana.22Tuuzi neeza yuuko ibyaremwe byose binihira hamwe, bikanababazwa nk'ibise by'umugore wenda kubyara kugeza na n'ubu.23Nyamara si ibyo biremwa byonyine ahuubwo naatwe abaahaawe umuganura w' Umwuka, tunihira mu mitima yaacu dutegereje guhindurwa abaana b'Imaana ari ko gucungurwa kw'imibiri yaacu.24Twarakijijwe ku bw'ibyiringiro, ariko iyo umaze kureeba ibyo wizeeraga ntibiba bikiri ibyiringiro. Ntaamuntu wakwiringira ico amaze kubona.25Ariko niiba twiringira kuzaabona ico tutareeba ubu, tugitegereze twihanganye.26Ni co kimwe, n'Umwuka Weera adufasha mu ntege nke zaacu. Kuko tutaazi ibyo twasaba mu gusenga, ariko Umwuka ubwe akadutakambira aniha iminiho irenze imivugire.27Kandi Imaana izi ibiri mu mitima yaacu, izi n'ibyo Umwuka yifuuza, kuko Umwuka asabira abeejejwe nk'uko Imaana ishaaka.28Kandi tuuzi ko Imaana ikorera muri byose kuuzanira ibyiza abayikunda, abo yahamagaye nk'uko yabigambiiriye.29Abo Imaana yamenye kuva keera, yanabatooranyirije kumera nk'Umwana waayo, kugira ngo uwo Mwana abe ari we uba imfura muri beene se benshi.30Abo Imaana yatooranyije keera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindiishirije, n'abo yatsindiishirije yabahaaye ikuzo.Urukundo rw'Imaana muri Kristo Yesu
31Mbese ibyo twabivugaho iki? Ubwo Imaana iri kumwe naatwe, ni nde waturwanya?32Ubwo itaatwimye Umwana waayo, ahuubwo ikamudutangira twese, izaabura ite kutugabira ibindi byose hamwe na we?33Ni nde uzaarega abo Imaana yatooranyije? Ntaawe kuko Imaana ari yo ibaha kuba intungaane.34Mbese ni nde wabaciiraho iteeka? Ntaan'umwe kuko ni Yesu Kristo ari we wapfuuye ndetse akazuuka ubu akaba ari iburyo bw'Imaana adutakambira.35Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cangwa agahinda, cangwa gutootezwa, cangwa inzara, cangwa kwambara ubusa, cangwa kuba mu kaaga, cangwa urupfu?36Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,“Turiicwa umunsi ukiira baduhoora wowe,batugirira nk'intaama zaagenewe kubaagwa.”37Ariko muri byose tukarushaho gutsinda, tubikeesha uwadukunze.38Koko reero nzi neeza ntashidiikanya yuuko n'ubwo haaba urupfu cangwa ubuzima, cangwa abaamalayika cangwa abategeka, cangwa ibiriho ubu cangwa ibizaaza,39cangwa ibyo heejuru cangwa iby'ikuzimu, cangwa icaaremwe ico ari co coose, nta na kimwe kizaabaasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imaana rubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.Bible Society of Uganda