ABAROOMA6

Kurekeraho Gukora icaaha no Kuzuukana na Kristo

1Mbese noone tuvuge iki? Tugume gukora ibyaha kugira ngo ubuntu bw'Imaana bugwire?2Ntibikabeho! Mbese niiba twaratandukanye n'imbaraga z'icaaha, twakomeza dute gukora icaaha?3Ntimuuzi yuuko twese abaabatirijwe kuba umwe na Kristo Yesu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe?4Mu kubatizwa, twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Daata yazuuye Kristo mu baapfuuye ku bw'imbaraga ze, abe ari ko naatwe tugendera mu bugingo busha.
5Ubwo reero twabaaye umwe na we mu gusangira urupfu nk'urwe, ni na ko tuzaaba umwe na we mu kuzuuka nk'uko yazuutse.6Kandi tumenye neeza ko umutima ukunda gukora icaaha wa keera wabambanywe na Kristo, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukuurweho, tureke kuba imbaata z'ibyaha,7kuko uwapfuuye aba atagitegekwa n'icaaha.8Ariko niiba twarapfanye na Kristo, twizeere yuuko tuzaabaanaho na we.9Tuuzi ko Kristo yazuutse mu baapfuuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu ntirukimufiteho ububaasha.10Urupfu yapfuuye, yarupfuuye rimwe rizima gutsinda imbaraga z'icaaha, naho ubwo ariho, ariho ku bwo gushiimiisha Imaana.11Ni co kimwe, namwe mwiyumvemo ko mwatsinze icaaha, mukaba mubeereyeho gushiimiisha Imaana muri Kristo Yesu.
12Nuuko reero, icaaha nticongere gutegeka imibiri yaanyu izaapfa, ngo gitume mwumvira ibyo irarikira.13Kandi ibice by'imibiri yaanyu ntimukabyegurire icaaha ngo bibe intwaro zo gukora ibyaha, ahuubwo mwihe Imaana nk'abazima bavuuye mu rupfu, ibice by'imibiri yaanyu mubyegurire Imaana kugira ngo mubikoreeshe ibyo gukiraanuka.14Koko reero icaaha ntikikabategeke, kuko mutakigengwa n'amategeko, ahuubwo mugengwa n'ubuntu bw'Imaana.

Imbaata zo Gukiraanuka

15Noone tugire dute? Dukomeze gukora ibyaha kuko tutagengwa n'amategeko, ahuubwo tugengwa n'ubuntu bw'Imaana? Oya ntibikabeho!16Mbese ntimuuzi yuuko uwo mwiyeguriye mukamubeera imbaata zimwumvira, muri imbaata z'uwo mwumvira uwo? Kuba imbaata z'icaaha biizana urupfu, kandi kumvira Imaana bigaheesha gukiraanuka.17Ariko Imaana ishimwe kuko mwahoze muri imbaata z'icaaha ariko noone mukaba mwarakurikije inyigiisho mwigiishijwe mubikuuye ku mutima.18Mwavuuye ku ngoyi y'ububaata bw'icaaha muhinduka imbaata zo gukiraanuka.19Ndavuga nk'umuntu mbiteewe n'intege nke zaanyu za kamere muntu. Ubwo mwari mwareeguriye imibiri yaanyu gukora ibiteeye isoni n'ubugome, abe ari ko mwegurira imibiri yaanyu kuba imbaata zo gukiraanuka kugira ngo mwezwe.
20Igihe mwari imbaata z'icaaha, ntimwagengwaga no gukiraanuka.21Mbese byabunguye iki? Ibyo mwakoraga ico gihe ubu bibateera isoni kuko amaheerezo yabyo ari urupfu.22Ariko ubwo mwabohoowe mu caaha, mukaba mutegekwa n'Imaana, inyungu zaanyu n'ukwezwa mukazaabona ubugingo buhoraho.23Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impaano y'Imaana ni ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682