ABAROOMA3

1Mbese Abayuuda barusha iki abanyamahanga? Cangwa se gukebwa bimaze iki?2Ni koko barabaruta mu buryo bwose. Mbere na mbere Abayuuda ni bo baabiikijwe amagambo yavuzwe n'Imaana.3Mbese niiba bamwe muri bo bataariizeeye, kutiizeera kwabo kwahindura ubusa gukiraanuka kw'Imaana?4Oya ntibikabeho! Ahuubwo Imaana iboneka ko ari inyakuri, nuubwo umuntu weese yaaba umunyabinyoma, nk'uko byanditswe ngo,“Mu byo uvuga uzaagaragaze ko uri intungaane,kugira ngo uzaatsinde nuuciirwa urubanza.”
5Ariko niiba gukiraanirwa kwacu guhamya gukiraanuka kw'Imaana tuvuge iki? Mbese tuvuge ko Imaana ikiraanirwa iyo ituraakariye ikaduhana? Ibi mbivuze nk'umuntu.6Ntibishoboka! Niiba Imaana idakiraanuka, yaazaaciira abari mu isi urubanza ite?
7Niiba ibinyoma byanje bituma ukuri kw'Imaana kurushaho kugaragara, maze Imaana igahaabwa icuubahiro, ni iki gituma nshiirwa urubanza nk'umunyabyaha?8Kandi kuki tutavuga tuti, “Reka twikorere ibibi kugira ngo ibyiza bibeho,” nk'uko abantu bamwe batubeeshera. Abavuga batyo bazaaciirwa urubanza rubakwiriye.

Ntaamuntu n'umwe w'Intungaane

9Noone se tuvuge iki? Mbese hari ico twebwe Abayuuda turusha Abagiriki? Ntaakiriho! Kuko tumaze kwitegereza ko baaba Abayuuda cangwa Abagiriki, boose bategekwa n'icaaha.10Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,“Ntaamukiraanutsi waabona, habe n'umwe.11Ntaamunyabwenge waabona.Ntaan'umwe ushaaka Imaana.12Boose baarayobye,boose baahindutse imburamumaro;ntaan'umwe ukora iciiza habe n'umwe.13Amagambo aturuka mu kanwa kaabo ariica,bariganyisha indimi zaabo.Ubusabwe bw'inshiira buri mu minwa yaabo.14Akanwa kaabo kuuzuyemo amagambo yo kuvuma, ashaariira.15Biihuutira kubabaza abantu no kubiica,16kurimbuka n'umubabaro bisigara aho banyuze hoose.17Inzira y'amahoro ntibayiizi,18kuubaha Imaana ntikubarimo.”
19Nyamara tuuzi ko ibyo amategeko avuga byose, bibwirwa abategekwa n'amategeko kugira ngo hatagira ugira urwitwazo, maze abari mu isi boose baciirwe urubanza n'Imaana.20Kuko ari ntaan'umwe uzaatsindiishirizwa imbere y'Imaana n'imirimo itegetswe n'amategeko. Amategeko ni yo atugaragariza ko twacumuye.

Ubutungaane Buheeshwa no Kwizeera

21Ariko nooneho hariho uburyo bwo gutungaanira Imaana buhishuuwe budatangwa n'amategeko. Uko gutungaanira Imaana ntaaho guhuuriye no kumvira amategeko, nuubwo amategeko ya Moose n'abahanuuzi yabitanzeho ubuhamya.22Gutungaanira Imaana, guheeshwa no kwizeera Yesu Kristo. Imaana ibikorera abo boose beemera ntaavanguura,23kuko boose baakoze ibyaha bigatuma badashikira ubwiza bw'Imaana,24ariko bagatsindiishirizwa n'ubuntu bwayo ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.25Kuko Imaana yatanze Yesu ngo abe impongano yo kubabarirwa ibyaha kubamwizeera. Yabikoze kugira ngo yeerekane ubutungaane bwayo bwatumye yiirengagiza ibyaha byakozwe mbere.26Imaana yabikoze kugira ngo yeereke ab'iki gihe gutungaana kwayo no gutsindiishiriza uwo weese wiizeera Yesu.
27Noone se twakwiraatiisha iki? Ntaaco. Kuko gutungaanira Imaana kwacu ntiguheeshwa no kumvira amategeko ahuubwo kugengwa no kwizeera.28Koko reero tuuzi yuuko umuntu atsindiishirizwa no kwizeera atari ugukora ico amategeko asaba.29Mbese Imaana yaba iy'Abayuuda bonyine? Ntaabwo se ari n'iy'abanyamahanga? Yeego, ni iy'abanyamahanga na bo,30kuko Imaana ari imwe rukumbi, izaaha Umuyuuda gutsindiishirizwa ku bwo kwizeera kandi n'abanyamahanga na bo bazaatsindiishirizwa ku bwo kwizeera kwabo.31Mbese amategeko tuyahindure ubusa ku bwo kwizeera? Ntibikabe! Ahuubwo turayakomeza.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682