MATAYO1
Amavu n'Amavuuko ya Yesu Kristo
1Dore aya ni yo mavu n'amavuuko ya Yesu Kristo, mwene Dawudi, ukomooka kuri Aburahamu.2Aburahamu yabyaye Isaaka, Isaaka abyara Yaakobo, Yaakobo abyara Yuda na beene se,3Yuda yabyaranye na Tamari Peresi na Zeera, Peresi abyara Hezirooni, Hezirooni abyara Aramu,4Aramu yabyaye Amiinadabu, Amiinadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Saalumooni,5kandi Saalumooni abyara Bowazi amubyaranye na Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi amubyaranye na Ruusi, Obedi abyara Yese,6kandi Yese ni we wabyaye umwami Dawudi.Kandi Dawudi yabyaye Solomooni, amubyarana n'umugore wa Uriya,7Solomooni abyara Rehobowamu, Rehobowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asafu.8Asafu yabyaye Yehoshafaati, Yehoshafaati abyara Yoramu, Yoramu abyara Uziya,9Uziya ni we wabyaye Yosamu, Yosamu abyara Ahazi na Ahazi abyara Heezekiya.10Heezekiya yabyaye Manase, Manase abyara Amosi , Amosi abyara Yosiya.11Yosiya yabyaye Yekoniya hamwe na beene se, baabayeho mu gihe Abayuuda baajanwaga bunyago i Babilooni.12Nyuma yo kwimurirwa i Babilooni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zerubabeeli.13Kandi Zerubabeeli abyara Abiyuudi, Abiyuudi abyara Eliyakimu wabyaye Azori,14kandi Azori na we abyara Zadoki, Zadoki abyara Akiimu, Akiimu abyara Eliyuudi,15Eliyuudi ni we wabyaye Eliyazaari, kandi Eliyazaari abyara Matani ise wa Yaakobo,16Yaakobo yabyaye Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yesu wiitwa Kristo.17Nuuko kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawudi ni amaseekuruza cumi n'ane, kandi kuva kuri Dawudi kugeza ku bajanywe i Babilooni na yo ni amaseekuruza cumi n'ane. Kuva ku baajanywe i Babilooni kugera kuri Kristo, na yo ni amaseekuruza cumi n'ane.
Kuvuuka Kwa Yesu Kristo
18Uku ni ko byagenze mu kuvuuka kwa Yesu Kristo. Ubwo Mariya nyina wa Yesu yari aseezeranye na Yozefu, ariko bataraashingiranwa, Mariya asangwa afite inda y'Umwuka Weera.19Umugabo we Yozefu yari umuntu w'intungaane kandi ntiyashaakaga kumukoza isoni kumugaragaro, nuuko yigiira inaama yo kumubenga rwihishwa.20Akibiteekerezaho, malayika w'Imaana amubonekera mu nzozi, aramubwira ati, “Yozefu mwene Dawudi, ntutinye gusohoza umugeni waawe Mariya, kuko iyo nda yasamye ari iy'Umwuka Weera.21Azaabyara umwana w'umuhungu uzamwite Yesu, kuuko ni we uzaakiza abantu be ibyaha byabo.”22Ibi byose byabaayeho kugira ngo bibe nk'uko Uhoraho yari yaravugiye mu muhanuuzi ati,23“Dore, umukoobwa w'isugi azaasama inda abyare umwana w'umuhungu, kandi bazamwita Emanweli,” risobaanurwa ngo, “Imaana iri kumwe naatwe.”24Yozefu akangutse, abigenza nk'uko malayika w'Uhoraho yamutegetse, ajaana Mariya nk'umugore we,25ariko ntibigeze baryamana kugeza igihe yabyariye umwana w'umuhungu, nuuko uwo mwana amwita Yesu.Bible Society of Uganda