LUKA6

Yesu Yiigiisha Ibyerekeye Isaabato

1Igihe kimwe, Yesu n'abiigiishwa be banyura mu mirima irimo imyaka y'impeke ku munsi w'i Isaabato. Abiigiishwa be baca amahundo bayavungira mu ntoki barayakenya.2Abafarisaayo baari aho barababaza bati, “Kuki mukora ico amategeko yaacu ateemera ku munsi w'Isaabato?”
3Yesu arabasubiza ati, “Mbese ntimwari mwasoma ibyo Dawudi n'abantu baari kumwe na we baakoze ubwo baari bashonje?4Yagiiye mu Nzu y'Imaana, ashikiira umugaati wejejwe, arawurya, ahaho n'abaari kumwe na we, kandi wari ugenewe abaheerezabitambo.”5Yesu arongera arababwira ati, “Umwana w'Umuntu, n'Umwami w'Isaabato.”

Yesu Akiza Umuntu Unyuunyuutse Ukuboko

6Nuuko ku yindi Saabato, Yesu aja mu isinagoogi ariigiisha. Muri iryo teeraniro haarimo umugabo unyunyutse ukuboko kw'iburyo.7Abiigiishamategeko n'Abafarisaayo bakomeza kureebuuza Yesu ngo bareebe niiba ari bumukize ku munsi w'Isaabato maze babone uburyo bamurega.8Ariko Yesu amenya ibiteekerezo byabo, abwira uwari unyunyutse ukuboko ati, “Haguruka, uhagarare aho boose bakureeba.” Uwari unyunyutse ukuboko arahaguruka abigenza atyo.
9Nuuko Yesu abwira Abafarisaayo n'abiigiishamategeko ati, “Reka mbabaze, mbese amategeko atwemerera gukora iki ku Saabato? Neeza, cangwa naabi, kwica cangwa gukiza?”
10Yesu arabareeba maze abwira uwari urwaye ati, “Rambuura ukuboko kwawe.” Nuuko arakurambuura kurakira.11Babiboonye buuzura uburaakari bwinshi, batangira kuja imigambi y'uko bazaamugenza.

Yesu Atooranya Intumwa Cumi n'Ebyiri

12Haanyuma y'ibyo, Yesu aja ku musozi gusenga, akeesha ijoro ryose asenga Imaana.13Bukeeye, ahamagara abiigiishwa be atooranyamo cumi na babiri, abagira intumwa.14Amazina yaabo, ni Simooni wo yiise Peetero, na Andereya mwenenyina, na Yaakobo, na Yohaana, na Filipo, na Batulumaayo,15na Matayo na Tomasi na Yaakobo mwene Alufaayo, na Simooni witwaga Umurwanashaka,16na Yuda mwene Yaakobo, na Yuda Isikariyoti wamugambaaniye.

Yesu Yiigiisha Abantu kandi Akiza Abarwayi

17Nuuko Yesu n'abiigiishwa be bamanuka umusozi, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abayoboke be n'abandi bantu benshi baari baturutse i Yudeeya n'i Yerusaalemu hoose, no mu bice by'i tawuni y'i Tiiro n'i Sidoni bihereeranye n'inyanja nini.18Abo bantu benshi baari baaje kumwumva no gukizwa indwara. Abaari bateewe n'imyuka mibi, na bo barakira.19Abantu boose baashaakaga kumukoraho kuko imbaraga zaamuvagamo zikabakiza. Yari afite ububaasha bwo gukiza buri weese.

Umuneezeero hamwe n'Agahinda

20Nuuko Yesu arakebuka areeba abiigiishwa be arababwira ati,“Murahiirwa mwebwe abakene,kuko Ubwami bw'Imaana ari ubwanyu.21Murahiirwa mwebwe abashonje ubukuko muzaahaazwa.Murahiirwa mwebwe abarira ubukuko muzaaseka.
22Murahiirwa abantu niibabanga, bakabahinyura, bakabatuka, bakabavuga naabi babahoora kuba abayoboke b'Umwana w'Umuntu.23Bazaabakorera naabi nk'uko baaseekuruza baabo baagenjeje abahanuuzi. Ico gihe muziishiime kandi muneezeerwe kuko ingororano zaanyu ari nyinshi mu ijuru.24Muzaabona ishano mwebwe abakire,kuko mumaze kudamarara.25Muzaabona ishano mwebwe abahaaze ubu,kuko muzaasonza.Muzaabona ishano mwebwe abaseka ubukuko muzaaganya muborooga.26Muzaabona ishano ubwo abantu bazaabavuga neeza,uko ni ko baaseekuruza baabo baavuze ibyiza ku bahanuuzi b'ibinyoma.”

Gukunda Ababanga

27“Ndababwira mwese abaanyumva, mukunde abanzi baanyu, mugirire neeza ababanga,28musabire umugisha ababavuma, musengere ababarenganya.29Nihagira ugukubita ku musaya, umuhindurire n'undi. Nihagira ukwambura ikooti, ntuuzamwime n'isaati yaawe.30Ugusabye weese umuhe, ukwambuye ibyawe ubimurekere.31Kandi uko mushaaka ko abantu babagirira, abe ari ko namwe mubagirira.
32Ntimuuzi yuuko abanyabyaha na bo bakunda ababakunda, noone se muzaashiimirwa iki nimukunda ababakunda gusa?33Nimwituura ineeza abayibagirira gusa muzaashiimirwa iki? Abanyabyaha bo ntibagirira ineeza abayibagirira?34Nimuguza abo muteekereza ko bazaabiishura muzaashiimirwa iki? Abanyabyaha bo ntibaguza abandi biizeeye ko bazaabiishura?35Ahuubwo mukunde abanzi baanyu, mubagirire neeza, muguze abantu mudateekereza ko bazaabiishura, ni ho ingororano zaanyu zizaaba nyinshi. Muziitwa abaana b'Imaana, kuko igirira neeza ababi n'abeeza.”

Ibyerekeye Guciira Abandi Urubanza

36“Mugirire abandi impuhwe nk'uko So na we ari umunyampuhwe.37Ntimugaciire abandi imanza kugira ngo namwe Imaana itazaabaciira urubanza. Ntimugashinje abandi, kugira ngo namwe itazaabashinja. Mubabarire bagenzi baanyu, namwe Imaana izaabababarira.38Mutange namwe muzaahaabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije kandi ruseesekaye ni rwo muzaagererwamo namwe. Urugero mugeramo ni rwo namwe muzaagererwamo.”
39Yesu abaciira umugani ati, “Mbese impumyi yabaasha kurandata indi mpumyi? Bombi ntibaagwa mu rwobo?40Umwigiishwa ntaaruta umwigiisha, ahuubwo umwigiishwa weese wiigiishijwe neeza, azaamera nk'umwigiisha we.
41Ni iki gituma ureeba agatotsi kari mu ijiisho rya mugenzi waawe ariko ukiirengagiza umugogo uri mu ijiisho ryawe?42Wabaasha ute kubwira mugenzi waawe uti, ‘Mwene daata, reka ngutokoore agatotsi kari mu ijiisho ryawe?’ Kandi naawe ubwawe utaareeba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokoore umugogo uri mu ijiisho ryawe ubone uko utokoora agatotsi kari mu ijiisho rya mugenzi waawe.”

Igiti n'Imbuto Zaaco

43Yesu akomezamo ati, “Igiti ciiza nticeera imbuto mbi, n'igiti kibi nticeera imbuto nziiza.44Igiti coose kirangwa n'imbuto zaaco. Erega, ntaamuntu wasoroma imbuto z'igiti c'umutiini ku giti c'amahwa, cangwa ngo asorome imbuto z'imizaabibu ku mifatangwe.45Umuntu mwiza, avaana mu mutima we ibyiza bibitswemo, naho umuntu mubi, akawuvaanamo ibibi. Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga.”

Abuubatsi Babiri

46Yesu arababaza ati, “Ni kuki mumpamagara muti, ‘Nyagasani, Nyagasani, ariko ntimukore ibyo mbabwira?’47Umuntu weese unkurikira, akumva amagambo yanje, akayakurikiza, ameze atya:48Ni nk'umuntu wubatse inzu, agacukura haasi caane, akuubaka urufatiro ku rutare. Umwuzure utembera kuri iyo nzu, ariko ntiwabaasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.49Naho umuntu wumva ibyo mvuga ntaabikurikize ameze nk'uwuubatse inzu ku butaka, ntiyuubake urufatiro. Umwuzure uje, uteera iyo nzu, iheerako iragwa kandi ihinduka ubushingwe.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682