LUKA17
Kubabarira no Kwizeera
1Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Ibituma abantu bacumura, ntibyabura kubaho. Ariko umuntu utuma abandi bacumura, azaabona ishano.2Icaaruta ni uko yahambiirwa urusyo mu ijosi, maze akarohwa mu nyanja ariko ntaacumuze umwe muri aba baana bato.3Nuuko reero mwirinde mu byo mukora byose.Mwene so naakora icaaha, umucaahe, niyihana umubabarire.4Nuubwo yagucumuraho karindwi mu munsi umwe, akagusaba imbabazi karindwi, ugomba kumubabarira.”5Intumwa za Yesu ziramubwira ziti, “Daatabuja twongerere kwizeera.”6Arazisubiza ati, “Mugize kwizeera kungana n'akabuto gato kitwa sinaapi, mwabwira igiti kinini c'umuvumu muti, ‘Randuka n'imizi yoose, maze witeerere mu nyanja,’ nuuko kikabumvira.”
Inshingano y'Umugaragu
7Yesu arababaza ati, “Noone se ni nde muri mwe waba afite umugaragu akamwohereza guhinga cangwa kuragira intaama, yavayo sheebuja akamubwira ati, ‘Ngwino wicare, uruhuuke maze dusangire.’8Ahuubwo ntiyavuga ati, ‘Ngaaho reero nteguurira ico kurya maze wambare neeza ungaburire, nimara kurya, naawe ubone gufungura?’9Mbese sheebuja yashiima umugaragu ku bwo kumukorera ico yamutegetse? Oya, ntiyamushiima na hato.10Nuuko reero namwe ni uko, nimwumvira, mugakora ibyo Imaana ibategetse byose, mukwiriye kuvuga muti, ‘Ntaabwo turi abagaragu bakwiriye gushimwa, kuko twakoze ibyo dushinzwe.’ ”11Yesu n'abiigishwa be bakomeza urugendo baja i Yerusaalemu, banyura ku mupaka wo hagati ya Samariya na Galileeya.12Bageze mu caaro kimwe, bahuura n'ababembe cumi. Abo babembe bahagarara ahitaaruuye,13bateera heejuru bati, “Yesu, Daatabuja tubabarire, udukize!”14Yesu ababoonye arababwira ati, “Nimugende mwiyereke Abaheerezabitambo.” Bakigenda, barakira.15Haanyuma umwe muri abo aboonye ko akize, agaruka ahimbaaza Imaana mu ijwi rirenga.16Apfukama imbere ya Yesu yiciishije bugufi, aramushiima caane, kandi yari Umusamariya.17Yesu arabaza ati, “Mbese sinakijije ababembe cumi? Abandi icenda bari he?18Ni kuki ari ntaawundi wagarutse gushiima Imaana uretse uyu munyamahanga?”19Maze Yesu aramubwira ati, “Haguruka ugende, kwizeera kwawe kuragukijije.”Kuuza k'Ubwami bw'Imaana
20Umunsi umwe, Abafarisaayo baramubaza bati, “Ubwami bw'Imaana buzaaza ryari?” Yesu arabasubiza ati, “Ubwami bw'Imaana ntibuzaaza kumugaragaro ngo mubureebe n'amaaso yaanyu.21Kandi ntibazaavuga bati, ‘Dore nguubu hano’ cangwa ngo, ‘Nguubwo hariiya.’ Ahuubwo Ubwami bw'Imaana buri hagati muri mwe.”22Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Igihe kizaagera co muzifuuza kubona umunsi umwe w'Umwana w'Umuntu, ariko ntimuzaawubona.23Abantu bazaababwira bati, ‘Dore Umwana w'Umuntu nguuriiya cangwa ngo nguuyu hano.’ Ariko ntimuzaajeyo ngo mubakurikire.24Igihe Umwana w'Umuntu azaaziraho, kizaamera nk'uko umurabyo, urabiriza mu ruhande rumwe rw'ikireere, ukarabagiranira mu rundi.25Ariko Umwana w'Umuntu akwiriye kubanza kubabazwa mu buryo bwinshi, ndetse no kwangwa n'abantu b'iki gihe.26Nk'uko byari bimeze mu gihe ca Nowa, ni ko bizaamera no mu gihe co kugaruka k'Umwana w'Umuntu.27Muri ico gihe, abantu baariineezeezaga, baararyaga, baaranywaga, ndetse baarashingiranwaga, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge . Nuuko umwuzure uraaza urabarimbura boose.28Uko ni ko byabaaye no mu gihe ca Looti. Abantu baararyaga, baranywaga, baaraguraga, bakaguriisha, bagahinga, ndetse bakuubaka,29kugeza igihe Looti yavuuye i Sodomu. Maze umuriro n'ibirimi byawo, biva mu ijuru, biragwa, birimbura abantu boose.30Uko ni ko bizaamera ku munsi Umwana w'Umuntu azeerekanwa.31Kuri uwo munsi, umuntu uzaaba ari heejuru y'inzu, ntaakazaamanuke ngo asubire mu nzu gushikiira ibintu birimo. Kandi n'uzaaba ari mu murima, ntaazaasubire mu rugo.32Mwibuke ibyabaaye ku mugore wa Looti.33Umuntu weese urengera ubugingo bwe azaabubura, ariko uhara ubugingo bwe azaaburokora.34Ndababwira yuuko muri iryo joro abantu babiri bazaaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azaajanwa undi asigare.35Abagore babiri bazaaba bari hamwe basya, umwe azaajanwa, undi asigare.”36(Abagabo babiri bazaaba bari mu murima, umwe azaajanwa naho undi asigare.)37Abiigiishwa be baramubaza bati, “Nyagasani ibyo bizaabeera he?”Yesu arabasubiza ati, “Aho intumbi iri, ni ho inkongoro ziteeranira.”
Bible Society of Uganda