YOHAANA7

Yesu na Bavandimwe be

1Nyuma y'ibyo, Yesu akomeza kugendagenda muri Galileeya. Ntiyashaakaga kuja i Yudeeya kuko Abayuuda baashaakaga uburyo bwo kumwica.2Umunsi mukuru w'Abayuuda wiitwa ingando wari wegeereje.3Nuuko abavandimwe be baramubwira bati, “Va hano uje i Yudeeya, kugira ngo abiigiishwa baawe na bo bareebe imirimo ukora.4Ntaamuntu uhisha ibikorwa bye kandi ashaaka kumenyekana. Ubwo reero ukora ibintu nk'ibyo, reka isi yoose ibimenye!”5Kuko n'abavandimwe be ntaabwo bamwemeraga.
6Yesu arababwira ati, “Igihe canje ntikiraagera, ariko igihe caanyu co gihoraho buri gihe.7Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko njeewe baranyanga kuko neemeza ko ibyo bakora ari bibi.8Mwebwe nimuje mu birori. Nje sindibujeyo kuko igihe canje kitaraagera.”9Amaze kubabwira ibyo, aguma i Galileeya.

Yesu mu Birori by'Ingando

10Ariko abavandimwe be bamaze kuja mu birori, Yesu na we ajayo, ariko atari kumugaragaro, ahuubwo agenda rwihishwa.11Abayuuda baamushaakiraga muri ibyo birori, bakabaza bati, “Mbese ari he?”
12Nuuko abantu bagera aho kongorerana kubimwerekeyeho. Ubwo bamwe baavugaga bati, “Ni umugabo mwiza,” abandi bo bakagira bati, “Oya, ahuubwo ari kuyobya abantu.”13Ariko nta muntu wavugaga ibihereereye kuri Yesu kumugaragaro, ku bwo gutiinya Abayuuda.
14Ibirori bigeze hagati, Yesu aja mu nzu y'Imaana maze atangira kwigiisha.15Abayuuda birabatangaaza maze baravuga bati, “Bishoboka bite kugira ngo uyu mugabo agire ubwenge bwinshi kandi ataariigeze yiga?”
16Yesu arabasubiza ati, “Ibyo niigiisha ntaabwo ari ibyanje, ahuubwo ni iby'uwantumye.17Umuntu weese uhitamo gukora ibyo Imaana ishaaka, azaamenya niiba ibyo niigiisha bikomooka ku Maana, cangwa niiba mvuga ibyanje.18Abavuga ibyabo baba biishaakira icuubahiro, ariko ushaakira icuubahiro uwamutumye ni we w'ukuri, kandi ntaabinyoma bimubamo.
19Mbese Moose ntiyabahaaye amategeko? Nyamara nta n'umwe muri mwe uyakurikiza. Kuki mushaakiisha uburyo bwo kunyica?”
20Rubanda ruramusubiza ruti, “Wahanzweho na dayimooni! Ni nde ushaaka kukwica?”
21Yesu arabasubiza ati, “Nakoze igitangaaza kimwe, mwese muratangaara.22Moose yabahaaye umuhango wo gukebwa (ariko si kuri Moose wakomootseho, ahuubwo wakomootse kuri ba sogokuruza), maze mukeba abantu ku Saabato.23Niiba umuntu yaakebwa ku Saabato kugira ngo itegeko rya Moose mutaryica, kuki mundaakarira kuko nakijije ubuzima bw'umuntu ku Saabato?24Ntimugace urubanza mushingiye kubigaragara gusa, ahuubwo muce imanza mukurikije ukuri.”

Abantu Biibaza Niiba Yesu ari Kristo

25Bamwe mu bantu batuuye i Yerusaalemu baravuga bati, “Uriiya si wa mugabo bashaaka kwica?26Dore aravugira kumugaragaro, kandi nta co bamuvugaho! Aho abategetsi ntibaamenye ko ari Kristo?27Uyu mugabo tuuzi aho aturuka, ariko Kristo we naaza, nta we uzaamenya aho aturuka.”
28Yesu yigiishiriza mu nzu y'Imaana, avuga aranguruye ijwi ati, “Njeewe muranzi, kandi n'aho nkomooka murahaazi. Sinaaje ku bwanje, ahuubwo naaje ntumwe n'iy'ukuri yo mutaazi.29Njeewe ndamuuzi, kuko nkomooka kuri we, kandi ni we wantumye.”
30Nuuko bagerageza kumufata, ariko ntihaagira n'umwe umukozaho urutoki, kuko igihe kitaari caakageze.31Abantu benshi mu baari bateeraniye aho baramwemera, maze baravuga bati, “Mbese Kristo naaza, azaakora ibitangaaza biruta ibyo uyu mugabo yakoze?”

Abarinzi Booherezwa Gufata Yesu

32Abafarisaayo bumva ibyo rubanda ruvuga bongorerana kuri Yesu, nuuko abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'abafarisaayo boohereza abarinzi b'inzu y'Imaana kuja kumufata.33Nuuko Yesu aravuga ati, “Ndacaari kumwe namwe igihe gito, haanyuma ngasanga uwantumye.34Muzanshaaka, ariko ntimuzambona, kandi aho nzaaba ndi, ntimuzaashobora kugerayo.”
35Nuuko Abayuuda barabazanya bati, “Mbese uyu mugabo agiiye kuja he, ho tutazaamubona? Aho ntaagiiye gusanga Abayuuda baataataaniye mu Bagiriki maze akiigiisha Abagiriki?36Ayo magambo avuze ngo, ‘Muzanshaaka, ariko ntimuzambona’ kandi ngo ‘Aho nzaaba ndi, ntimuzaashobora kugerayo,’ amenyeesha iki?”

Imigezi y'Amaazi y'Ubugingo

37Ku munsi wa nyuma w'iminsi y'ibirori, ari wo munsi mukuru usumba iyindi, Yesu arahagarara avuga mu ijwi rirenga ati, “Ufite imyota weese nansange,38kandi umuntu weese unyizeera, ni anywe, nk'uko ibyanditswe bivuga ngo, ‘Imigezi y'amaazi y'ubugingo izaatemba imuturukamo.’ ”39Ibyo Yesu yabivuze yeerekeje ku Mwuka Weera, uwo abamwemera baagombaga kubona. Ico gihe Mwuka Weera yari ataraaza kuko Yesu yari atarahaabwa icuubahiro.

Kwigabamo Ibice kw'Abantu

40Bamwe muri rubanda bumviise ayo magambo baravuga bati, “Uyu koko ni wa muhanuuzi.”
41Abandi baravuga bati, “Uyu ni we Kristo.”
Ariko abandi barabaza bati, “Byashoboka ko Kristo aturuka i Galileeya?
42Mbese ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azaakomooka mu rubyaro rwa Dawudi kandi akavuukira i Beetelehemu, i tawuni yo Dawudi yari atuuyemo?”43Nuuko abantu biigabamo ibice ku bwa Yesu.44Bamwe muri bo bashaaka kumufata, ariko ntihaagira umukozaho urutoki.

Ubuteemera bw'Abayobozi b'Abayuuda

45Ba barinzi b'Inzu y'Imaana basubira ku batware b'Abaheerezabitambo n'Abafarisaayo, nuuko babaza abarinzi bati, “Kuki mutaamufashe, mukamuuzana?”
46Abarinzi na bo barabasubiza bati, “Yemwe, nta muntu n'umwe wigeze kuvuga nk'uyu mugabo!”
47Abafarisaayo barabasubiza bati, “Namwe se yaabashutse?48Haaba hariho umuntu n'umwe wo mu bategetsi cangwa mu Bafarisaayo wamwemeye?49Ariko aba bantu nyamwinshi bataazi amategeko ya Moose, Imaana izaabavuma.”
50Umwe mu Bafarisaayo wari aho, ni Nikodemu kandi yari yariigeze kuja kureeba Yesu. Abwira bagenzi be ati,51“Mbese amategeko yaacu atwemerera guciira umuntu urubanza, atabanje guhaabwa umugisha wo kwireguura no kumenya ibyo yakoze?”
52Baramusubiza bati, “Naawe se uva i Galileeya? Ushishooze neeza mu byanditswe maze urasanga ko ari ntamuhanuuzi uzaaturuka i Galileeya.”53Nuuko buri umwe aja iwe.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682