YOHAANA19
1Nuuko Pilaato ajaana Yesu maze ategeka ko bamukubita ibibooko.2Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa, barimwambika ku mutwe maze bamwambika igishuura gitukura.3Bakaaza bamubwira bati, “Turakuramutsa, Mwami w'Abayuuda!” Nuuko bakamukubita inshi mu maaso.4Pilaato yongera gusohoka maze arababwira ati, “Dore ndamubaazanira kugira ngo mbamenyeeshe yuuko nta caaha na kimwe musanganye.”5Nuuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'igishuura gitukura. Pilaato arababwira ati, “Dore nguyu wa muntu!”6Abatware b'abaheerezabitambo n'abapolisi bamukubise amaaso, bateera heejuru bati, “Ni abambwe! Ni abambwe!”
Pilaato ni ko kubabwira ati, “Ngaho nimumujaane abe ari mwe mumwibambira. Nje ntaacaha kimuhama musanganye.”7Abayuuda barasubiza bati, “Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yiigize Umwana w'Imaana.”8Pilaato yumviise ibyo, arushaho kugira ubwoba.9Yongera kwinjira mu gikaari maze abaza Yesu ati, “Ukomooka he?”
Ariko Yesu ntihaagira ico asubiza.10Pilaato ni ko kumubwira ati, “Wanze kunsubiza? Ntaabwo uzi yuuko mfite ububaasha bwo kukurekura, kandi nkagira n'ububaasha bwo kukubamba?”11Yesu aramusubiza ati, “Ntabubaasha wagombaga kungiraho utabuhaawe n'Imaana. Ni co gituma uwakungabije afite icaaha kiruta icaawe.”12Pilaato abyumviise agerageza gushaaka uburyo bwo kurekura Yesu, ariko Abayuuda bateera heejuru bati, “Nuurekura uyu mugabo uraba utari inshuti ya Kayisaari, kuko uwiigira umwami weese aba arwanya Kayisaari.”13Pilaato ko yumviise ayo magambo, ajaana Yesu hanze maze yiicara ku ntebe y'ubucaamanza ahiitwa “Mabuye Ashashe”, mu Ruheburayo hakiitwa “Gabata”.14Ubwo haari umunsi wo kwiteguura ibyo Kunyurwaho, kandi haari nk'isaaha itandatu z'amanywa. Abwira Abayuuda ati, “Nguyu umwami waanyu!”15Bateera heejuru bati, “Mwice! Mwice! Mubambe!”
Pilaato arababaza ati, “Mbambe umwami waanyu?”
Abaheerezabitambo bakuru barasubiza bati, “Nta mwami wundi dufite keretse Kayisaari.”16Nuuko Pilaato aramubaha ngo bamubambe. Yesu Abambwa ku Musaraba (Mat 27:32-44; Mar 15:21-32; Luk 23:26-43)
Nuuko bajaana Yesu.17Agenda yikoreye umusaraba, yeerekeza ahantu hiitwa “Ku Kibihanga,” mu Ruheburayo hakiitwa “Gologota.”18Aho ni ho baamubambiye, kandi bamubamba n'abandi babiri, umwe iburyo undi ibumoso, Yesu ari hagati yaabo.19Nuuko Pilaato yandika inyandiko ayishira ku musaraba. Yari yanditswe ngo, “Yesu w'i Nazaareeti, Umwami w'Abayuuda.”20Abayuuda benshi baasomye iyo nyandiko kuko aho Yesu yabambwe haari haafi n'itawuni nkuru, kandi yari yanditswe mu Ruheburayo, mu Rulatini, hamwe no mu Rugiriki.21Abatware b'abaheerezabitambo b'Abayuuda babwira Pilaato bati, “Reka kwandika ngo, ‘Umwami w'Abayuuda,’ ahuubwo andika ngo, ‘Uyu mugabo yavugaga ko ari Umwami w'Abayuuda.’ ”22Pilaato arabasubiza ati, “Ico nanditse, nacanditse.”23Abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajaana imyambaro ye maze bayigabamo kane, buri musirikare ajaana umugabane we. Bajanye n'ikanzu ye ariko iyo kanzu ntaabwo yari ifite umubariiro, ahuubwo yari iboshwe kuva heejuru kugeza haasi.24Abasirikare barabwirana bati, “Ntituyitandure, ahuubwo reka tuyikorereho ubufindo, maze tumenye uri buyijaane.” Bityo huuzuzwa ibyanditswe ngo,“Bigabanyije imyambaro yanje,maze ikanzu yanje bayikoreraho ubufindo.”Uko ni ko abasirikare baabigenjeje.25Iruhande rw'umusaraba wa Yesu haari hahagaze nyina, nyinawaabo, Mariya umugore wa Kilopasi, na Mariya Magadaleena.26Yesu aboonye nyina na wa mwigiishwa yakundaga bahagararanye, abwira nyina ati, “Mugore, dore umwana waawe.”27Abwira wa mwigiishwa ati, “Nguyu nyoko.” Uheereye ubwo, uwo mwigiishwa amujaana iwe.
Nuuko yuunika umutwe maze umwuka urahera.

Urupfu rwa Yesu
28Haanyuma y'ibyo, Yesu amaze kumenya ko byose birangiye, (kandi kugira ngo ibyanditswe bisohore), aravuga ati, “Mfite imyota.”29Aho haari hateretse ikibindi cuuzuye divaayi ishaariira. Nuuko bahambira ku rubingo icangwe bagikoza muri ya divaayi ishaariira, maze bagishira ku munwa we.30Yesu amaze kunywa kuri iyo divaayi, aravuga ati, “Birarangiye.”Nuuko yuunika umutwe maze umwuka urahera.
Yesu Bamuteera icumu mu Rubavu
31Kuko wari umunsi wo kwiteguurira umunsi mukuru wo Kunyurwaho, Abayuuda ntibaashaakaga ko imirambo iguma ku musaraba ku Saabato, kandi iyo Saabato yari umunsi mukuru. Maze basaba Pilaato ngo bavune amaguru yaabo, maze imirambo bayimanure.32Abasirikare baraaza bavuna amaguru y'uwambere n'ay'undi wari ubambanywe na Yesu.33Ariko baageze kuri Yesu basanga yapfuuye, ntibiirirwa bamuvuna amaguru,34ahuubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, ako kaanya havamo amaraso n'amaazi.35(Uwabiboonye ni we ubihamije kugira ngo naawe weemere. Ubuhamya bwe ni ubw'ukuri kandi azi ko avuga ukuri.)36Ibyo byabaaye kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo, “Nta gufa rye rizaavunwa.”37Kandi ibindi byanditswe biravuga ngo, “Bazaarangamira uwo baateeye icumu.”Guhambwa kwa Yesu
38Nyuma y'ibyo, Yozefu wa Arimatiya, wari umuyoboke wa Yesu rwihishwa kuko yatiinyaga Abayuuda, asaba Pilaato gukuraho umurambo wa Yesu. Pilaato arabimwemerera, nuuko araaza arawujaana.39Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yesu n'ijoro, na we araaza azanye ikivange c'imibavu yari ifite uburemeezi bungana nk'ibiro mirongo itatu.40Bajaana umurambo wa Yesu maze bawuzinga mu mwenda n'imibavu, bakurikije umugenzo wo guhamba w'Abayuuda.41Aho yabambwe haari umurima, kandi muri uwo murima haarimo imva nsha itaraahambwamo umuntu weese.42Kubeera ko wari umunsi ubanziriza i Saabato, kandi ko iyo mva yari haafi, aba ariho bahamba Yesu.Bible Society of Uganda