YAAKOBO4

1Mbese ibiteera intonganya n'intambara muri mwe ni ibiki? Aho ntibiterwa n'ibyifuuzo byo kwineezeeza bibarimo?2Murararikira, ariko ntimugire ico mubona bigatuma mwica. Mukararikira ibyo mudashobora kugeraho, bikabaazanira gutongana no kurwana. Ntibona ico mushaaka kuko mutagisaba Imaana.3Kandi n'iyo musabye ntaaco mubona kuko musaba mugamije ibyifuuzo bibi, mushaaka ibyo kuneezeeza irari ryanyu.4Yemwe bantu batiringirwa mwe, ntimuuzi yuuko gukunda iby'isi bituma uba umwanzi w'Imaana? Umuntu weese uhitamo gukunda ibineezeeza by'isi aba abaaye umwanzi w'Imaana.5Mbese muteekereza ko ibyanditswe bivuga ngo, “Imaana yashizemo umwuka wuzuye kurarikiira,” byandikiwe ubusa?6Ariko nuubwo bimeze bityo, Imaana irushaho kutugirira imbabazi. Ibyanditswe biravuga biti, “Imaana irwanya abiibone, ariko ikagirira ubuntu abiiciisha bugufi.”
7Nuuko reero, muganduukire Imaana, murwanye Sataani, na we azaabahunga.8Nimwegeere Imaana na yo izabeegeera. Nimusukuure ibiganza byanyu mwabanyabyaha mwe, mweze imitima yaanyu mwaryarya mwe.9Nimuganye, mushavure kandi murire. Amaseka yaanyu ahinduke amarira kandi n'umuneezeero waanyu uhinduke agahinda.10Nimwiciishe bugufi imbere ya Nyagasani ni bwo izaabashira heejuru.
11Bavandimwe, ntimugasebanye. Umuntu weese usebya undi cangwa akamuciira urubanza aba asebya amategeko kandi aciiriye amategeko urubanza. Ariko nuuciira amategeko urubanza ntaabwo uba uyakurikije, ahuubwo uba wiigize umucaamanza.12Imaana yoonyine ni yo itanga amategeko kandi igaca n'imanza. Ni yo yoonyine ishobora gukiza kandi ikarimbura. Wowe wiibwira ko uri nde waaciira mugenzi waawe urubanza?
13Nimwumve yemwe bantu bavuga muti, “Uyu munsi cangwa ejo, tuzaaja mu tawuni ruunaaka tumareyo umwaka, ducuruuze kandi tubone inyungu,”14nyamara mudateekereje uko ubuzima bwanyu buzaabaho ejo. Mumeze nk'igiho kigaragara umwanya muto kigaheerako kikaamuuka.15Ahuubwo mwari mukwiriye kuvuga muti, “Nyagasani naabikunda tuzaabaho dukore ibi na biriiya.”16Ariko mwishira heejuru mwiraata. Nyamara ubwo bwiraasi ni bubi.
17Nuuko reero umuntu uzi ico gukora gikwiriye maze ntaagikore, aba acumuye.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682