ABAHEBURAAYO10

1Ubwo amategeko ari igishushaanyo gusa kigaragaza ibyiza bigiiye kuuza akaba ateerekana ukuri kw'ibintu nyaabyo, ni na ko atabaasha gutungaanya umuntu weegeera Imaana amutungaanyisha ibitambo bya buri gihe bitambwa buri mwaka.2Kuko mu by'ukuri iyo abantu baramya Imaana baba baaratungaanyijwe bakava mu byaha, ntibaakabaaye bumva bashinjwa n'icaaha ukundi, kandi ntaakundi gutamba ibitambo kwakongeye kubaho.3Ariko ibi bitambo bya buri mwaka biba ari ibyo kwibutsa abantu ibyaha byabo.4Kuko ntibishoboka yuuko amaraso y'ibimasa n'ay'ihene yaakuuraho ibyaha.
5Ni yo mpamvu igihe Kristo yari agiiye kuuza mu isi yabwiye Imaana ati,“Ntiwanyuzwe n'ibitambo hamwe n'amatuuro,ariko wanteguuriye umubiri wo gutamba.6Ntuushiimiishwa n'inyamaaswa zootswa kugicaanirocangwa ibitambo bikuuraho ibyaha.7Nuuko Kristo aravuga ati, ‘Dore ndaaje Maana,nzanywe no gukora ugushaaka kwawe,nk'uko byanyanditsweho mu gitabo c'amategeko.’ ”
8Igihe Kristo yavuze ati, “Ntiwanyuzwe cangwa ngo wishiimire ibitambo n'amatuuro, ibitambo byokejwe n'ibitambo byo gukuuraho ibyaha” ibi bitambwa nk'uko amategeko abitegeka,9yarongeye aravuga ati, “Dore ndaaje Maana, nzanywe no gukora ugushaaka kwawe.” Ni ko Imaana yakuuyeho ibitambo bya keera ibisimbuuza igitambo ca Kristo.10Kuko ari ubushaake bw'Imaana kuba twareejejwe tubiheeshejwe n'uko umubiri wa Yesu Kristo watambwe rimwe kandi bikaba iby'iteeka ryose.
11Buri muheerezabitambo ahora umunsi ku wundi akora uwo muhango wo gutamba ibitambo bidahinduka inshuro nyinshi ariko bitabaasha gukuuraho ibyaha.12Ariko igihe Kristo yari amaze gutamba igitambo kimwe c'iteeka ryose co gukuuraho ibyaha, yiicara iburyo bw'Imaana,13kandi kuva ico gihe aracaategereje kugeza ubwo Imaana izaashira abanzi be munsi y'ibirenge bye.14Kandi ku bw'igitambo kimwe, Kristo yeejeje abo baatunganyijwe kuva mu byaha iteeka ryose.
15Kandi koko Umwuka Weera ni ko aduhamiriza, abanza kuvuga ati,16“Iri ni ryo seezerano nzaagirana na bonyuma y'iyo minsi, ni ko Uhoraho avuga.Nzaashira amategeko yanje mu mitima yaabo,kandi nzaayandika mu biteekerezo byabo,”
17Arongera aravuga ati, “Sinzongera kwibuka ibyaha byabo kandi n'ibikorwa byabo bibi sinzaabyibuka ukundi.”18Bityo reero ahari ukubabarirwa ibyaha ntihaba hakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha.

Guhamagarirwa Kwihangaana

19Nuuko reero beene daata ubu dufite umudendeezo wo kwinjira Aheera caane ku bw'amaraso ya Yesu.20Yatwugururiye inzira nsha kandi y'ubugingo inyura mu mwenda ukingirije Aheera, ari wo mubiri we,21kandi dufite Umuheerezabitambo ukomeye ushinzwe Inzu y'Imaana.22Nuuko reero mureke twegeere Imaana dufite umutima w'ukuri no kwizeera guhamye, n'imitima yaacu isukuuwe itagira ico idushinja kandi n'imibiri yaacu na yo yuhagiwe n'amaazi asukuuwe.23Dukomeze kwatura ibyo twiringiye tutanyeganyega kuko uwaduseezeranyije ari umwizeerwa.24Kandi tuzirikane bagenzi baacu, duteerane umwete wo gukundana no kugira ibikorwa byiza.25Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk'uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w'Umwami wegeereje.
26Kuko niiba dukomeza gukora ibyaha kandi twaramaze kumenya ukuri, ntaagitambo co gukuuraho ibyaha kiba gisigaye,27ahuubwo ikiba gisigaye n'ugutegerezanya ubwoba urubanza rugiiye kuuza hamwe n'umuriro ukaze uzaatsemba abahakanya Imaana.28Umuntu weese wiicaga itegeko rya Moose baaramwicaga ntakumugirira imbabazi igihe yabaga ashinjwe n'abahamya babiri cangwa batatu.29Noone se niiba byari bimeze bityo, bizaagendekera bite abo baasuuzuguye Umwana w'Imaana, bagateesha agaciiro amaraso y'iseezerano ry'Imaana yabatunganyije kuva mu byaha kandi bagatuka Umwuka utanga ubuntu! Mbese muteekereza ko igihano bazaahaabwa kitazaaba gikabije kuruta iby'abandi?30Kuko tuuzi uwavuze ati, “Guhoora ni ukwanje, ni nje uziituura.” Kandi arongera aravuga ati, “Uhoraho ni we uzaaciira urubanza abantu be.”31Biteeye ubwoba kugwa mu maboko y'Imaana nzima.
32Mwibuke uko byari bibamereye mu gihe caashize. Muri iyo minsi ubwo umuco w'Imaana wari umaze kubaviira, mwarababajwe ariko murihangaana ntimwemera gutsindwa n'urwo rugamba.33Rimwe na rimwe mwaratukwaga kumugaragaro kandi mugatootezwa, ubundi mwahoraga mwiteguuye kwiyunga kuri abo baatootezwaga.34Mwasangiraga umubabaro n'imbohe kandi n'igihe ibyo mwari mufite byose byanyazwe, mwihangaaniye igihombo ndetse murabyishiimira kuko mwari muuzi yuuko mufite ubundi butunzi buruta ubwo kandi buzaahoraho iteeka ryose.35Nuuko reero ntimugacoogore kuvuga mushize amanga kuko ari byo bizaabaheesha ingororano ikomeye.36Mukwiriye kwihangaana kugira ngo nimumara gukora ubushaake bw'Imaana, muzaahaabwe ibyo mwaseezeranyijwe.37Kuko ibyanditswe bivuga ngo,“Hasigaye akaanya gato,uwo ugiiye kuuza agasohorakandi ntaabwo azaatinda.38Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera,ariko naasubira inyuma,ntaabwo nzamwishiimira.”
39Twe ntituri mu basubira inyuma bikabateera kurimbuka, ahuubwo turi muri abo bafite kwizeera kandi baakijijwe.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682