IBYAKOZWE N'INTUMWA2

Umwuka Weera Amanukira Intumwa

1Umunsi wa Pentekooti ugeze, abiizeera boose baari mu mwanya umwe.2Ako kaanya, umuriri ubatungura uvuuye mu ijuru umeze nk'umuyaga mwinshi maze wuuzura inzu baari biicayemo.3Nuuko haboneka indimi ziigabanyije zisa n'iz'umuriro, zija ku mutwe wa buri weese.4Abiizeera boose buuzura Umwuka Weera batangira kuvuga izindi ndimi, nk'uko Umwuka Weera yabahaaye ubushobozi.
5I Yerusaalemu haabaga Abayuuda buubaha Imaana baari baturutse mu mahanga yoose y'isi.6Abantu benshi bamaze kumva urwo rusaku bateranira hamwe batangazwa n'uko bumvaga buri umwe avuga mu rurimi rw'iwaabo.7Baratangaara kandi baruumirwa maze barabaza bati, “Mbese aba bantu boose bavuga si Abanyagalileeya?8Bishoboka bite ko twumva bavuga indimi za kavukire z'iwaacu ?9Twe turi Abapariti, Abameedi, Abeelamu, n'abatuuye i Mesopotamiya, i Yudeeya, na Kapadokiya, Ponti no muri Asiya,10Fulujiya, Pamfiliya, Igiputi no mu bice bya Libiya byegeranye n'i Kureni, abashitsi baturutse i Rooma, Abayuuda ba kavuukire n'abatari Abayuuda ariko bayobotse idiini yaabo,11kandi n'Abakireete n'Abaharabu, turabumva bavuga mu ndimi z'iwaacu ibitangaaza Imaana ikora.”12Abo bantu boose baratangaara, baruumirwa, maze barabaazanya bati, “Mbese ibi bimenyeesha iki?”
13Abandi barabaseka bavuga bati, “Baasinze inzoga y'ihiira.”

Peetero Asobaanurira Abantu Benshi Ibibaaye

14Ariko Peetero ahagarara n'izindi ntumwa cumi n'imwe, abwira abantu benshi n'ijwi rirenga ati, “Beene waacu b'i Yudeeya namwe mwese abatuuye i Yerusaalemu, reka ibi byose bimenyekane kandi mwumve ibyo mvuga.15Aba bantu ntaabwo baasinze, nk'uko muteekereza. Dore ubu ni saaha itatu z'igitondo.16Ahuubwo ibi mureeba byavuzwe n'umuhanuuzi Yoweri ati,17‘Imaana iravuga iti, Mu minsi y'imperuuka,Nzasuka Umwuka wanje ku bantu boose, kandiabahungu n'abakoobwa baanyu bazaahanuura, kandin'abasore baanyu bazeerekwa,n'abasaaza baanyu bazaroota inzozi.18Muri iyo minsi abagaragu n'abaja banje, nzaabasukaho Umwuka wanje maze bahanuure.19Nzakora ibitangaaza mu ijuru heejuru n'ibimenyeetso haasi ku isi.Hazaagaragara amaraso, umuriro, n'igiho gicumba umwotsi.20Izuuba rizaahinduka umwijima,n'ukwezi guhinduke umutuku nk'amarasombere yuuko umunsi mukuru w'Uhoraho ugera.21Kandi umuntu weese uzambaza izina ry'Uhoraho azaakizwa.’ ”
22Peetero akomezamo ati, “Yemwe Biisirayeli nimutege amatwi mwumve ibyo ngiye kubabwira. Yesu w'i Nazaareeti wa muntu Imaana yemeje muri mwe n'ibikorwa by'imbaraga, ibitangaaza n'ibimenyeetso by'Imaana yabakoreye muri we, nk'uko namwe mu biizi.23Uyu muntu yarabagabijwe nk'uko Imaana yari yarabiteguuye ikabimenya bitari byaba, mwaramubambye mumwicisha amaboko y'abagome.24Ariko Imaana yamuzuuye mu bapfu, imubohoora ingoyi z'urupfu, kuko bitashobotse ko aheranwa n'imbaraga za rwo.25Kuko Dawudi yavuze ibimufasheho ati,‘Naboonye Nyagasani ari imbere yanje buri gihe,kuko ari iburyo bwanje sinzanyeganyezwa.26Ni co gituma umutima wanje wiishimye,nkagira umuneezeero mu kuvuga kwanje,kandi umubiri wanjeuzaaruhuuka ufite ibyiringiro.27Kuko utazaateererana ubugingo bwanje ikuzimu mu bapfu,cangwa ngo wemere ko Intungaane yaawe iborera mu gituuro.28Wamenyeesheje inzira zigana mu bugingo,Kubaana na we bituma nuuzura umunezeero.’ ”
29Peetero akomezamo ati, “Bavandimwe, ntakimbuza kubabwira neeruye ko sogokuruza Dawudi yapfuuye kandi agahambwa, igituuro ce kikaba kikiri iwaacu kugeza ubu.30Kuko yari umuhanuuzi, yari azi neeza ko Imaana yamurahiye indahiro yuuko Iziicaza umwe mu bamukomookaho ku ntebe y'ubwami.31Yeeretswe mbere y'igihe uko bizaamera nuuko avuga uko Kristo azaazuuka agira ati,‘Ntaabwo yateereranywe ikuzimu,cangwa ngo umubiri we ubore.’
32Uwo Yesu Imaana yazuuye, naatwe twese turi abahamya b'ibyo.33Yesu amaze gushirwa heejuru yiicazwa iburyo bw'ukuboko kw'Imaana, no guhaabwa na Se iseezerano ry'Umwuka Weera, ni wo asutse mureeba kandi mwumva.34N'ubwo Dawudi ataazaamuutse mu ijuru nyamara yaravuze ati,‘Uhoraho yabwiye Umwami Yesu ati.Icara iburyo bwanje,35kugeza aho nzaahindurira abanzi baawe akabaaho ukandagizaho ibirenge byawe.’ ”
36“Nuuko reero, abo mu muryango wa Isirayeli boose niibamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwabambye, Imaana yamugize Umutegetsi na Kristo.”

Abayoboke ba Mbere

37Abantu bumviise ayo magambo ya Peetero bagira ubwoba bamubaza n'izindi ntumwa bati, “Bavandimwe, noone dukore iki?”
38Peetero arabasubiza ati, “Buri muntu weese yiihane kandi abatizwe, mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muhaabwe impaano y'Umwuka Weera.39Kuko iseezerano ari iryanyu n'abaana baanyu, n'abarikure boose n'abandi benshi nk'uko Nyagasani Imaana yaacu iziihamagarira.”
40Peetero akomeza kwigiisha abiihanangiriza kandi ababwira n'andi magambo menshi abahuguura ati, “Mukizwe kugira ngo muhunge igihano kiiziye inkozi z'ibibi zo muri iki gihe.”41Nuuko abeemeye ubwo butumwa barabatizwa, uwo munsi abantu nk'ibihumbi bitatu biyongeye ku mubare w'abiizeera.42Baahoraga bashiishikarira inyigiisho z'intumwa no guteeranira hamwe, gusangira amafunguro hamwe no gusenga.

Uko Abakristo ba Mbere Baagenzaga

43Abantu boose bagira ubwoba ku bw'ibitangaaza n'ibimenyeetso byinshi byo intumwa zaakoraga.44Abiizeera boose baabaga hamwe, n'ibyo bafite byose bakabigira rusange.45Baaguriishaga ibintu n'imitungo yaabo, bakagabana ibiguzi bavanye mo bakurikije ico buri umwe akeneye.46Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y'Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo,47bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n'abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w'abakizwa.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682