2ABATEESALONIKE3
Mudusengere
1Ibisigaye bavandimwe mudusabire kugira ngo ijambo rya Nyagasani ryamamare hoose vuba kandi ryakiirwe nk'uko riri muri mwe.2Musenge kugira ngo Imaana idukize abantu b'abagome n'abagiranaabi kuko ntaabwo ariko buri muntu weese afite kwizeera.3Ariko Nyagasani ntaahemuka, azaakomeza abarinde umubi.4Kandi dufite ibyiringiro muri Nyagasani tudashidiikanya yuuko ibyo tubategeka mubikora kandi ko muzaanabikomeza.5Nyagasani ayobore imitima yaanyu kumenya urukundo rw'Imaana no kwihangaana gutangwa na Kristo.Inshingano yo Gukora
6Bavandimwe, turabategeka mu izina ry'Umwami Yesu Kristo kwirinda umwizeera weese wanga gukora kandi udakurikiza inyigiisho twabahaaye.7Muuzi neeza ubwanyu ukuntu mukwiriye kutwigaana, kuko tutiigeze tuba inkorabusa ubwo twari namwe.8Ntitwigeze kurya ibyokurya by'umuntu tutabyishuriye, twakoze buri gihe kugira ngo hatagira n'umwe muri mwe turusha.9Si ukuvuga ko tutaari tubifitiye uburenganzira, ahuubwo kwari ukugira ngo tubabeere urugero kugira ngo mudukurikize.10Ubwo twari tukiri kumwe namwe twarabategetse tuti, “Umuntu weese udashaaka gukora ntaakarye.”11Twumviise yuuko muri mwe harimo abanebwe batagira ico bakora ahuubwo bakiivanga mubitabafasheho.12Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye mu izina ry'Umwami Yesu Kristo ngo baje bakorana ituuze, batungwe n'ibyo baaruhiye ubwabo.13Namwe bavandimwe ntimugacoogore gukora neeza.14Kandi nihagira umuntu utumvira ibyo tuvuze muri uru rwandiko, mu mwirinde ntimugafatanye na we, kugira ngo amware.15Icakora ntimukamufate nk'umwanzi waanyu, ahuubwo mumugiire inaama nk'umwizeera mugenzi waanyu.Guseezera
16Nuuko reero Umwami w'amahoro ubwe aje abaha amahoro igihe coose, muri byose. Nyagasani abaane namwe mwese.17Njeewe Pawulo iyi ni yo ndamutso yanje kandi nanditse n'ukuboko kwanje, ni co kimenyeetso mu nzandiko zanje zoose, uku ni ko nandika.18Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubaane namwe mwese.Bible Society of Uganda