2 PEETERO1
1Njeewe Simooni Peetero, umugaragu kandi intumwa ya Yesu Kristo,
ndabandikiye mwebwe abaamaze kwakira kwizeera kw'agiciiro nk'uko naatwe twakiiriye binyuriye mu butungaane bw'Imaana yaacu n'Umukiza waacu Yesu Kristo.2Ubuntu n'amahoro muheeshwa no kumenya Imaana n'Umwami waacu Yesu bigwire muri mwe.3Imbaraga za kamere y'Imaana zaaduhaaye ibyifuzwa byose mu bugingo bwacu no kuubaha Imaana, tubiheeshejwe no kumenya uwaduhamagaye ku bw'ikuzo rye n'ubugwaneeza.4Bityo iduha amaseezerano y'agaciiro akomeye, kugira ngo muri yo, muzaabone uko muhunga ubugira naabi bwo mu isi buuzanwa n'irari, nuuko mubone uko musangira ibiikorwa bya kamere y'Imaana.5Ku bw'iyo mpamvu, mukwiriye gukora ibishoboka, mu kongera ubugwaneeza ku kwizeera, ubugwaneeza mukongeraho ubumenyi,6ubumenyi mwongereho ukwifata, ukwifata mwongereho ukwihangaana, ukwihangaana mwongereho kuubaha Imaana,7kuubaha Imaana mwongereho kubaana kwa kivandimwe, nuuko kubaana kwa kivandimwe mwongereho urukundo.8Kuko ibi byose ni biba muri mwe kandi bikabagwiramo, muzaagira umwete no gukora neeza mu kumenya Umwami waacu Yesu Kristo.9Kuko umuntu weese udafite ibyo ntaareeba kure kandi ameze nk'impumyi, akiibagirwa yuuko yeejejwe agakuurwaho ibyaha bye bya keera.10Nuuko reero bavandimwe, mushiishikarire guhamya, gutooranywa no guhamagarwa kwanyu, kuko nimubigenza mutyo, ntimuziigera musiitaara na hato.11Bityo reero, bizaabaheesha uburenganzira bwuzuye bwo kwinjira mu Bwami bw'iteeka bw'Umwami waacu kandi Umukiza Yesu Kristo.12Ni co gituma mfite umwete wo guhora mbibutsa ibyo byose, n'ubwo musanzwe mubiizi kandi mugashinga imizi mu kuri mwakiiriye.13Nteekereza ko bikwiriye kugira ngo igihe coose nkiri muri iyi si nkwiriye guhora mbibibutsa14ubwo nzi neeza yuuko ngiye kuva muri iyi si bidatinze, kandi koko ni nk'uko Umwami waacu Yesu Kristo yabiinyeruriye.15Kandi nzaakora ibishoboka byose kugira ngo niimara kuva muri iyi si, muzaashobore kubyibuka igihe coose.16Kuko ntaabwo twakurikije imigani y'imihimbano ubwo twabamenyeeshaga iby'imbaraga no kuuza k'Umwami waacu Yesu Kristo, ariko turi abahamya babyo kuko twiboneye n'amaaso yaacu ikuzo rye.17Kuko yahaawe icuubahiro n'ikuzo kuva ku Maana Daata ubwo ijwi ry'ikuzo rihebuuje ryamuujeho, rivuga riti, “Uyu ni Umwana wanje nkunda, unyizihiza.”18Twe ubwacu twumviise iri jwi riva mu ijuru, ubwo twari hamwe na Yesu Kristo ku musozi weera.19Noone turushaho gushira iciizeere mu butumwa bwahanuuwe. Kandi namwe muzaaba mugize neeza nimubwitaho kuko ni nk'itaara ryaka, rikamurika ahari umwijima. Ubwo butumwa mukwiriye kubushiraho umwete bukarinda buca nuuko inyenyeeri yo mu gitondo ikarasira mu mitima yaanyu.20Mbere ya byose mukwiriye gusobaanukirwa ko ubuhanuuzi bwose mu byanditswe byera atari insobaanura y'umuntu ku bwe,21kuko ari nta buhanuuzi bwahanuuwe ku bw'ubushaake bw'umuntu, ahuubwo ko ari abagabo n'abagore baayobowe n'Umwuka Weera kuvuga ijambo rivuuye ku Maana.

Bible Society of Uganda