2 ABAKORINTO3
1Mbese muteekereza yuuko dutangiye kongera kwishiimagiza? Cangwa se ko dukeneye kwitwaza inzandiko zitwanzura kuri mwe cangwa zibavuuyeho nk'uko bamwe babigenza?2Urwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yaacu ni mwe, uru rwandiko rugomba kumenywa kandi rugasomwa na boose.3Biragaragara yuuko ari mwe rwandiko rwa Kristo twateguuye, rutanditswe n'ikaraamu ahuubwo rwanditswe n'Umwuka w'Imaana, kandi rutanditswe ku mpapuro ahuubwo rwanditswe ku mitima y'abantu.4Ico ni co ciizeere dufite mu Maana tubikeesha Kristo.5Yuuko ubwacu tutiihaagije ngo twiraate ko hari ico twakwishoboza ahuubwo ubushobozi bwacu buva ku Maana,6ari yo idushoboza kuba abaheereza bo mu seezerano risha, ridashingiye ku nzandiko z'amategeko ahuubwo rishingiye ku Mwuka. Kuko amategeko ariica, naho Umwuka ugatanga ubugingo.7Ayo mategeko yari inyuguti zanditswe ku bisate by'amabuye, ariko ikuzo ry'Imaana ryaragaragaye rirabagirana igihe yatangwaga ku buryo no ku maaso ha Moose haararabagiranye. Ryarabagiranaga bihebuuje ku buryo bitashobokaga ngo Abiisirayeli bakomeze kureeba Moose. Niiba reero amategeko azanira abantu gupfa iyo adakurikijwe yarazanye n'iryo kuzo rihebuuje rityo,8ikuzo ry'imirimo y'Umwuka ryo rizaaba rimeze rite?9Noone niiba amategeko azana guciibwaho iteeka yarahaawe ikuzo, imirimo izanira abantu agakiza yo izaahabwa ikuzo rihebuje kurutaho!10Ni koko amategeko yataakaje ikuzo ryayo kuko haabonetse igifite ikuzo risumbaho.11Kuko niiba haari ikuzo ku mategeko yamaze akaanya gato akoreeshwa, ico kigenewe kubaho iteeka co kizaagira ikuzo riheebuje kurutaho.12Nooneho ubwo dufite ico ciizeere, biduteera kuvuga dushize amanga.13Ntitumeze nka Moose wiitwikiiraga igitambaaro ku maaso kugira ngo Abiisirayeli batareeba ikuzo rimushiraho.14Nyamara imitima yaabo yariinangiye, no kugeza ubu ca gitambaaro kiracaatwikiiriye ku maaso haabo iyo basomerwa iseezerano rya keera. Ico gitambaaro gitwikurwa no kwizeera Kristo byonyine.15No kugeza kuri uyu munsi, iyo ibyanditswe na Moose bisomwa, ico gitambaaro gitwikiira ibiteekerezo byabo.16Ariko iyo umuntu ahindukiye Umwami ico gitambaaro kiratwikuurwa.17Umwami uvugwaho ni Umwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari haba umudendeezo.18Nuuko reero twese twerekana ikuzo ry'Umwami kandi amaaso yaacu aratwikuuruye. Iryo kuzo riva ku Mwami waacu ni wo Mwuka uduhindura ngo duse na we, tuva ku rwego rumwe rw'ikuzo tuja ku rundi.
Bible Society of Uganda