1 PEETERO4
Ubuzima Busha
1Nooneho reero ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugomba kwikomereza kuri ico giteekerezo kuko umuntu weese ubabazwa mu mubiri aba atandukanye n'icaaha.2Uheereye ubu reero mugomba kumara iminsi mushigaje muri ubu buzima mudategekwa n'irari ry'umubiri ahuubwo mukurikiza ibyo Imaana ishaaka.3Mumaze igihe gihaagije mukora ibyo abataazi Imaana bakunda gukora, no kugira ingeso mbi zoose, n'irari, ubusinzi, kwineezeeza mubyo kunywa n'ubuheeheesi, hamwe n'imihango igayitse yo gusenga ibigirwamaana.4Noone ubu abo mwabikoranaga batangazwa no kubona mutagifatanya na bo mu ngeso mbi zikabije, bigatuma babasebya.5Nyamara bazaatanga umwanzuro imbere y'Imaana, yo yiiteguuye guciira urubanza abazima n'abaapfuuye.6Ni yo mpamvu abaapfuuye na bo baabwirijwe ubwo Butumwa Bwiza, kugira ngo n'ubwo baaciiriwe urubanza bakiri mu mubiri nka buri umwe, ni babaho mu buryo bw'Umwuka, babeho nk'Imaana.Gukoreesha Neeza Impaano Imaana Itanga
7Iheerezo rya byose riri haafi. Nuuko reero mwifate kandi mube maaso kugira ngo mushobore gusenga neeza.8Ikiruta byose, mukundane urukundo rudashira, kuko urukundo rutwikiira ibyaha byinshi.9Muje mugirirana ubupfura mutiinuubwa.10Buri umwe abe umureeberezi mwiza wo kurinda impaano zitandukanye Imaana yabahaaye, muzikoreeshe kugira ngo zungukire buri umwe nk'uko n'Imaana yazibahaaye.11Umuntu weese uvuga, agomba kuvuga nk'uvuga amagambo y'Imaana nyaayo, kandi uheereza agomba kubikora n'imbaraga Imaana itanga kugira ngo Imaana ihaabwe ikuzo mu bintu byose muri Kristo Yesu. N'ihaabwe ikuzo n'ububaasha uko ibihe bisimbuurana iteeka. Amiina.Kubabazwa k'Umukristo
12Bakundwa, ntimugatangaazwe n'ibigeragezo bibabaza mucamo muri iki gihe, nk'aho ari ibidasanzwe bibagwiriye.13Ahuubwo muneezeezwe n'uko mufatanyije imibabaro ya Kristo, kugira ngo namwe muzaaneezeerwe bihebuuje igihe ikuzo rye rizaagaragazwa.14Nimutukwa muhoorwa izina rya Kristo, murahiirwa kuko Umwuka w'ikuzo ari wo Mwuka w'Imaana uba ubariho.15Ariko nihagira umuntu muri mwe ubabazwa, ntakababazwe kubeera ko ari umwicanyi, umujuura, umugiranaabi, cangwa ngo azire kwivanga mu by'abandi.16Ariko nihagira uwo muri mwe ubabazwa kuko ari umukristo, ntibikamukoze isoni, ahuubwo aheeshe Imaana ikuzo kuko ari umukristo.17Kuko igihe co guca urubanza kirageze kandi rubanjirije ab'umuryango w'Imaana. Noone se ubwo rubanjirije muri twe, iheerezo ry'abatumvira Ubutumwa Bwiza bw'Imaana rizaamera rite?18Kandi nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,“Niiba bikomereye intungaane gukizwa,bizaagendera bite abatuubaha Imaana n'abanyabyaha?”19Noone reero, reka abo bababazwa bahoorwa gukora ibyo Imaana ishaaka, biiragize Umuremyi udahemuka, kandi bakomeza gukora ibyiza.Bible Society of Uganda